Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Portia Mngomezulu umugore uri kwigarurira uruganda rw’ubwiza muri afrika

Wednesday 31 July 2019
    Yasomwe na

By Imfurayabo Pierre Romeo

Portia Mngomezulu yize ibijyanye n’ikoranabuhanga ndetse araminuza, akora mu bigo bitandukanye ari umu enjeniyeri. Ubwo yabyaraga umwana we w’imfura muri 2010, byamuhaye amahirwe yo kubonana na nyirabukwe waje gutuma ahinduka uwo ariwe ubu.

Nyuma yo kuganira na nyirabukwe warufite ibishishi mu maso akamubwira ko bishobora gukizwa n’ibibabi by’amarura, Portia yibutse ko I Phalaborwa, agace k’icyaro yakuriyemo habaga ubu bwoko bw’ibiti, niko gufata urugendo yerekezayo.

Ibibabi yakuyeyo akabivurisha nyirabukwe, byahise bimuha igitekerezo cy’uburyo yakwifashisha ubu bwoko bw’ibiti Atari mu kuvura abafite ibishishi, cyangwa ibiheri gusa, ahubwo mu gufasha abagore kugira ubwiza butewe n’aya mavuta.

Nyuma yo gukorera ibigo bitandukanye by’ikoranabuhanga, yahise agira igitekerezo cyo kwikorera. Uko niko yafasha make mu mafaranga yarafite angana n’bihumbi 200 cy’ama Rand akoreshwa muri Afrika y’Epfo.

Ashinga uruganda ariko ruto yise Portia M Skin Solutions Ltd, aho akora amavuta yitwa Portia M Skin, amavuta afasha uruhu mu kugarura ubwiza bw’umwimerere mu gihe uruhu rwangiritse.

Bamwe mubo aya mavuta yafashije

kugeza ubu aboneka muri DRC, Zambia, Botswana na Namibia akaba anakoresha abakoze bagera kuri 27 kandi akora amasaha yose.

M Skin Solutions yatwaye igihembo mu mwaka wa 2018 cy’imwe mu ma kampani mato yabashije kugeza ibicuruzwa byayo kure hakurya y’imbibi.

Mu gihugu cya Africa y’Epfo, Portia M Skin Solutions ifite ububiko bugera kuri 432 mu gihugu cyose. Gusa akaba anateganya kubikwirakwiza hafi mu bihugu byose by’Afrika.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru