Amakuru dukesha ikinyamakuru Ukweli Times nuko Umunyamabanga w’Agateganyo wa FERWAFA, Mugisha Richard, yatangaje ko mu gihe cya vuba RIB iraba yamaze gusinyana amasezerano n’iri shyirahamwe ry’umupira w’amagaru hano mu Rwanda Kugira ngo itangire gukurikirana ibyaha bibera muri shampiyona.
Ni kenshi usanga abakurikira shampiyona y’u Rwanda binubira ibiyikorerwamo, aho usanga hari abahanwa ariko ibyo bakoze ubutaha nabwo bakazabisubiramo. Aha abenshi bashinjwa kwibira amakipe kubera amafaranga bahawe, Kandi bitagize ubunyamwuga.
Kuwa Gatatu tariki ya 22 Ukwakira nibwo FERWAFA yahagaritse abarimo umusifuzi Mpuzamahanga Ishimwe Jean Claude "Cucuri" mu gihe cy’ibyumweru bibiri nyuma y’amakosa yakoze ku mukino APR FC yatsinzemo Mukura VS igitego 1-0.
FERWAFA yatangaje ko uyu musifuzi yakoze ikosa ryo kudatanga ikarita y’umuhondo kuri Niyigena Clement, wari wabonye indi karita, Kandi iyo umuntu abonye amakarita abiri y’umuhondo, ahita ahabwa ikarita itukura.
Iri Shyirahamwe Kandi ryanahagaritse Mugabo Eric wari umusifuzi wo ku ruhande kuri uwo mukino, mu gihe kingana n’ukwezi, kubera igitego cya Mukura VS yanze kandi nta kurarira kwabayeho.
Hashize iminsi abayobozi b’amakipe, iyo amakipe yabo agiye gukina bakunda kwibasira abasifuzi runaka. Iyo birangiye ikipe itakaje bavuga ko bari babivuze mbere ko umusifuzi babahaye araza kwibira indi kipe.
Kuri ubu abantu benshi baravuga ko mu gihe RIB yaba yinjiye muri Ruhago y’u Rwanda hari ibyakemuka.






















