Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more
  • 19 February » Urukiko rwo muri Koreya y’Epfo rwakatiye uwahoze ari perezida Yoon igifungo cya burundu kubera kwigomeka mu 2024 – read more

RIB yataye muri yombi Mutangana Jean Boosco wigeze kuba umushinjacyaha Mukuru

Wednesday 28 October 2020
    Yasomwe na

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatagaje ko rwataye muri yombi Mutangana Jean Bosco wigeze kuba Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano.

Amakuru y’itabwa muri yombi rya Mutangana wari usigaye ari umwunganizi mu mategeko (Avoka) yamenyekanye kuri uyu wa gatatu rariki ya 28 Ukwakira 2020 ariko yatawe muri yombi taliki 26 Ukwakira 2020, dosiye ye ubu itegerejwe gushyikirizwa ubushinjacyaha akitaba inkiko.

RIB yavuze ko akimara gutabwa muri yombi yacumbikiwe kuri sitasiye ya Polisi i Remera mu karere ka Gasabo, nk’uko Umuvugizi wa RIB Dr Murangira B. Thierry yabitanagrije Igihe.

Icyaha uyu Mutangana akurikiranyweho giteganywa n’ingingo ya 276 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Igena ko aramutse abihamijwe n’urukiko, yahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarengeje imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu.

Mutangana yabaye Umushinjacyaha Mukuru uhereye mu 2016 asimburwa mu Gushyingo umwaka ushize wa 2019.

Urwego RIB kugeza ubu ntiruratangaza ubwoko bw’inyandiko mpimbano uyu Mutangana akurukiranyweho kwigana n’icyo yari agamije kuzikoresha.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru