Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more
  • 26 March » VIBE yahanze imirimo igera ku bihumbi 43,000 ku rubyiruko rwo mu Rwanda – read more

Rwamagana: Ubwiherero rusange ku mihanda butangiye gufasha benshi

Thursday 16 May 2019
    Yasomwe na

By Imfurayabo Pierre Romeo @mamaurwagasabo.rw

Mu murenge wa Musha mu karere ka Rwamagana ahakunze guparika amakamyo, hubatswe ubwiherero rusange buri gufasha benshi mu bashoferi ndetse n’abagenzi.
Ahazwi nka Kadasumbwa, ku muhanda uva mu Ntara y’Iburasirazuba (Kigali-Kayonza) hari hamaze igihe hakoreshwa n’abashoferi batwara ibikamyo byikorera imizigo, ahanini biva mu bihugu bya Kenya na Tanzaniya, ukunze gusanga ariho baparika bakahafatira akaruhuko k’igihe gito rimwe na rimwe bakanaharara.

Kuri uyu muhanda nta bwiherero rusange bwaharangwaga, mu gihe benshi mu bashoferi baruhukiraga aha hantu bagaragaza ko mu gihe hari hatarubakwa ubu bwiherero byabagoraga kubona aho biherera mu gihe babaga bakubwe, bityo benshi muribo bakitabaza ishyamba rihegereye.

Felisani, ni umushoferi utwara ikamyo yikorera imizigo ituruka muri Tanzania, aganira na mamaurwagasabo.rw, yagize ati” Ubu bwiherero mubona aha, bwaradufashije cyane, twe ubundi twahagararaga hano kandi akenshi twabaga dukubwe, nawe urumva icyakurikiragaho nuko twihereraga muri iri shyamba kandi ni intangiriro y’umwanda uvamo n’indwara”.

Usibye aba bashoferi batwara ibi bikamyo bya rutura, abatangabuhamya bahaturiye, banemeza ko hari amamodoka menshi yaba atwara abagenzi cyangwa ayabantu ku giti cyabo yahageraga akahahagarara abantu bakavamo bakinjira mu ishyamba kwiherera kuko babonaga n’ubundi ntabundi buryo.

Mukashyaka Ernestine, ni umuturage utuye mu mudugudu wa Gatika ari naho ubu bwiherero bwubatse, avuga ko yabonaga abantu benshi barahinduye iri shyamba ubwiherero kandi ugasanga abana b’abaturanyi bakunda kujya kurishakamo inkwi zo gucana cyangwa kuritemberamo, bamwe bikabaviramo indwara zinshingiye ku mwanda zirimo impiswi, macinya nizindi.

Akagashyamba niko abashoferi bajyagamo bakubwe

Agira ati” Iyi tuwarete itarubakwa wasangaga duhoza abana kwa muganga barwaye inzoka ariko aho ubu bwiherero bwubakiwe ntutukirara rwantambi tujyana abana bacu kwa muganga ubu byarahindutse”.

Uretse kuba bwarafashije benshi mu babukoresha baba abagenzi cyangwa abashoferi, bwanafashije bamwe mu babukoramo kuko bwabahaye akazi. Uwimana Riziki ni perezidante wa kalabu Isoko y’ubuzima, igizwe n’abanyamuryango batuye mu mudugudu wa Gatika, banagize uruhare mu kubaka ubu bwiherero. Avuga ko nyuma yuko umushinga Gikuriro ugeze mu mudugudu wabo, wabahuguye ku bijyanye no kugira isuku no kurwanya imirire mibi mu ngo zabo.

Agira ati” Nyuma yo gucengerwa n’amahugurwa twahawe n’abafashamyumvire ba Gikuriro, twiyubakiye ubwiherero mu ngo zacu ariko nyuma twibuka ko kunyura muri iri shyamba haba hanuka hatuma n’isazi kubera umwanda uterwa n’abanyamuhanda, abagenzi n’abashoferi, duhita dufata umwanzuro wo kwishyira hamwe dutangira kwizigama amafaranga birangira twubatse buno bwiherero ubona kandi byibura butwinjiriza ibihumbi 4000 mu gasanduku ka kalabu yacu”.

Mufulukye Fred, umuyobozi w’intara y’Iburasirazuba, avuga ko atari aha hazwi nka Kadasumbwa hubatswe ubwiherero rusange gusa, ahubwo nahandi hantu hagenda hahurira abantu benshi nko mu masoko, biri gukorwa naho bitaragera biri muri gahunda.

Ubu bwiherero rusange bwubatswe Kadasumbwa bwubatswe n’abaturage batuye mu mudugudu wa Gatika mu murenge wa Musha bagize kalabu Isoko y’ubuzima kubufatanye n’umushinga Gikuriro ushyirwa mu bikorwa na CRS (Catholic Relief Services)

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru