Thursday . 19 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Rubavu: Gitifu wagaragaye asenya urupangu rw’umuturage yasezeye

Thursday 10 October 2024
    Yasomwe na


Nyuma yaho Umunyamabanga Nshingwabikorwa, w’Umurenge wa Nyakiliba mu karere ka Rubavu, Uwimana Vedaste, agaragaye ari gusenya urukuta rw’igipangu cy’umuturage bigateza akavuyo, kuri ubu yanditse ibaruwa isaba gusezera akazi.

Gitifu yasenyaga ibyubatse avuga ko yabyubatse binyuranyije n’amategeko, ndetse abaturage bagiye kumukubita kubera kutabyumva kimwe nawe.

Mu ibaruwa yandikiye umukoresha we, ariwe akarere ka Rubavu, yanditse ibaruwa asezera mu gihe kitazwi ku nshingano z’ubunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyakiliba, asobanura ko agiye gukomeza amashuriye kandi atabifatanya n’izo nshingano asanzwe afite.

Mu ibaruwa yanditse twaboneye kopi, bigaragara ko yayanditse ku itariki 08 Ukwakira 2024.

Yagize ati: "Mbandikiye ngirango mbasabe guhagarika akazi, mu gihe kitazwi, kubera ko nteganganya kujya gukomeza amasomo mu gihe cya vuba, kandi nkaba ntabasha kubifatanya n’akazi ka buri munsi sanzwe nkora k’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakiliba".

Kuri ubu bwegure, Mulindwa Prosper, akaba ari umuyobozi w’akarere ka Rubavu, yahamirije Mama Urwagasabo ko koko babonye ibaruwa isezera y’uyu muyobozi.

Gusa ubwo twamubazaga niba ubu bwegure bwe hari aho buhurira n’imyitwarire yagaragaje ubwo yasenyaga inzu yuriya muturage, dore ko hari ababinenze, Meya Mulindwa ntiyabihakanye cyangwa ango abyemere, ahubwo yadusabye kugendera ku mpamvu zikubiye muri iriya baruwa.

Yagize ati: "Nayibonye kandi namwe murikuyibona ko yakiriwe n’Akarere, ubwo rero biba bisobanuye ko twayibonye natwe.

Nonese ibyanditse mu ibaruwa ko muri kuyisoma, ubundi muri kuzanamo ibindi mu bikuye hehe? Reka tugendere ku ibaruwa yanditse niyo muri gusoma niyo turagenderaho, bindi ntabwo turabijyamo rwose."

Abanenze imigirire ya Gitifu bavugaga ko atari akwiye kwitora wenyine ngo ajye gukora ibikorwa nka biriya mu baturage, ko bishobora kumukururira ibyago byo gusagarirwa no kugirirwa nabi n’abaturage bagize uburakari bw’ibyo abakoreye, cyane ko amashusho yafashwe agaragaza ko hari abarakaye bafite inkoni zo gukumira Gitifu wasenyaga ibyubatse.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru