Friday . 20 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Rubavu: Inyubako y’amashuri imaze imyaka 13 ituzura, yabaye indiri y’amabandi

Thursday 21 March 2024
    Yasomwe na

Inyubako yagenewe amashuri yo kwigiramo, amashuri agendanye n’ubumenyi ngiro, iherereye mu mu mudugu wa Rambo, akagari ka Kiraga, mu murenge wa Nyamyumba, imaze imyaka igera kuri 13 ituzura.

Nkuko bamwe mu baturage baturiye hafi yayo babivuga, ngo uyu mushinga wo kubaka aya mushuri watangijwe n’uruganda rwa BRALIRWA, nyuma ruza guhagarika imirimo utarangiye.

Iyo wegeeye izi nyubako, bigaragara ko zadidindiye kandi n’imirimo yo kuzubaka nayo bigaragara ko yahagaze, dore ko zatangiye kumeraho ibyatsi.

Mutabazi Innocent, akaba ari umuturage utuye muri uyu murenge wa Nyamyumba yavuze ko imyaka 13 ishije hatangiye kubakwa, bakibaza igihombo cyabaye ku bana bari kuzazigiramo uko kingana no ku gihugu.

Ati: "Ndumva ngo ni Braseri yayubakishije, kuko n’abazamu ba BRALIRWA bazaga kuyacunga, imyaka 13 irashize, gusa hazamo ibisambo bidutesha umutwe biza kwihishamo n’ijorO. Ni indiri y’ibisambo, harimo igihuru".

Umunyamabanga shingwabikorwa w’umurenge wa Nyumumba Nkurunziza Faustin, yatangarije Mamaurwagasabo ko icyatumye iyo nyubako idindira ari ingengo y’imari yabaye nkeya, gusa ngo imirimo yo kuyisubukura iri hafi gutangira.

Yagize ati: "Icyatumye adindira n’ingengo y’imari yabaye nkeya, kandi ubungubu akarere kakoze inyigo, ndabona agaciro k’ibikorwa bisigaye n’amafaranga yo kubirangiza, uyu mwaka bizakorwa birangire".

Uyu muyobozi kandi yavuze ko kuba imirimo yo kubaka aya mashuri yaratangijwe n’uruganda rwa BRALIRWA ariko ntibabashe gusozwa batasigana narwo kuko ari abafatanyabikorwa.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru