Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko gushira amanga rugatinyuka, rukanga ikibi kabone n’iyo cyaba kivugwa n’umuntu mukuru cyangwa uwo bafitanye isano.
Yabitangaje kuri uyu wa gatantatu, tariki ya 31 Ukwakira mu Ihuriro ngarukamwaka rya 13 ry’Umuryango Unity Club “Intwararumuri”, kuri iyi nshuro ryabereye mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ku Kimihurura, ryakurikiranywe kandi no mu buryo bw’ikoranabuhanga n’abantu bari mu bice bitandukanye by’u Rwanda no mu mahanga.
Mu butumwa yatanze hifashishijwe ikoranabuhanga, Jeannette Kagame yatangaje ko umuryango Unity Club wiyemeje kudasiga inyuma urubyiruko mju rugendo rwa Ndi Umunyarwanda, cyane ko ubushakashatsi buheruka bwa Komisiyo y’igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge bwagaragaje ko umuryango ufite uruhare mu gukwirakiwiza amacakubiri mu bana.
Akomeza agira ati “Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko kandi urubyiruko rufite ubumenyi buke ku mateka y’u Rwanda by’umwihariko ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Nimutinyuke mwange ikibi kabone niyo cyaba kivuga n’umuntu mukuru cyangwa uwo bafitanye isano.
Mukomere ku bumwe, muzirikane u Rwanda igihe cyose musesengure ibibazo twagize kandi tubizeyeho kuzaba umuti w’igisubizo kirambyecyabyo.”
Madamu Jeannette Kagame yabwiye kandi Intwararumuri ko kuba Intwararumuri no kuba umuyobozi bisaba iteka guhora wikebuka kugira ngo urebe ko ukimurikiye abo uyoboye cyangwa abana bakureberaho.
Ati “Nagira ngo natwe twikebuke, dufate umwanya wo kwisuzuma; ese umuryango waba koko ari igicumbi cya Ndi Umunyarwanda, ese tuzemeza abana bacu dute tubabwira ubunyarwanda nk’isano yacu,twabakundisha igihugu cyacu gute kugira ngo kize ku mwanya wa mbere mu mitekerereze n’imigirire yabo?”
Umuyobozi w’Ikirenga w’Intwararumuri Madamu Jeannette Kagame yibukije kandi ko Ubunyarwanda bifuza gusigasira ukwiriye gutorezwa mu muryango, gahunda ya Ndi umunyarwanda igafasha umuryango kongera kuba isoko y’amahoro n’iterambere rirambye.
Mu kiganiro Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Bishop John Rucyahana yatanze, yavuze ko Gahunda ya Ndi Umunyarwanda ari umwanya wo kwibutsa Umunyarwanda uruhare ashinzwe mu gushimangira no gusigasira ibimaze kugerwaho no kwiteza imbere nk’Abanyarwanda, barebera hamwe ahari inzitizi bakabishakira umuti.
Minisitiri w’w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr Bayisenge Jeannette, yavuze ko ari ngombwa ko abana bakibyiruka bitabwaho cyane bagahabwa uburere bukwiriye, ya ngengabitekerezo batorezwaga ku ishyiga igasimbuzwa indangagaciro, maze umuryango ukaba umusemburo wa Ndi Umunyarwanda bihereye iwacu.
Ihuriro Ngarukamwaka rya 13 rya Unity Club Intwararumuri, ryahuriranye no gusoza ukwezi k’Ukwakira kwahariwe ibikorwa by’Ubumwe n’Ubwuyunge.
Kuri iyi nshuro rifite insanganyamatsiko igira iti “Ndi Umunyarwanda, igitekerezo-ngenga cy’ukubaho kwacu”, ryitabiriwe kandi n’abayobozi bakuru mu nzego nkuru z’Igihugu, abanyamadini, sosiyete sivile, abikorera ndetse n’urubyiruko.


















