Sunday . 22 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Rusizi: Hongeye kugaragara umurambo uzingiye mu mufuka

Tuesday 1 August 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Ntakirutimana Alfred

Mudugudu wa Rushakamba, Akagari ka Kamashangi mu Murenge wa Kamembe hatoraguwe umurambo w’umukobwa utaramenyekana imyirondoro.

Watoraguwe mu gikari cy’inzu z’ubucuruzi mu mugi, ahagana saa mbiri z’ijoro zo ku wa 31 Nyakanga 2023.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe, Iyakaremye Jean Pierre aganira na Mamaurwagasabo.rw avuga ko bakimara kumenyeshwa ayo makuru bahageze bahasanga uwo murambo.

Yagize ati: "Ni mu gikari mu mazu y’ubucuruzi, umwe mu bacuruzi yasabye agafunguzo yinjiyeyo yumva umwuka utari mwiza ahasanga umurambo, aratabaza RIB na Polisi tuhageze dusanga n’umurambo w’umuntu w’umukobwa, nta myirondoro ye turamenya.”

Uyu muyobozi yakomeje agira ati: “Umaze iminsi nk’itatu yishwe, hanzuwe ko hatumwaho abafite bya bimenyetso bya gihanga bapime hamenyekane amakuru yisumbuye.”

Nyuma yaho bimenyekaniye abantu 2 nibo bamaze gutabwa muri yombi barimo barimo umuzamu wararaga aho basanze uyu murambo ndetse na nyir’inzu watabaje avuga ko abonye umurambo.

Si ubwambere aha mu mujyi wa Kamembe hatoraguwe umurambo w’umuntu wishwe dore ko no mu minshi ishize hari undi warohowe mu kiyaga cya Kivu yishwe bamuzingira mu mufuka.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru