Friday . 20 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Rusizi: Umukobwa yabengewe imbere y’idarapo

Thursday 27 June 2024
    Yasomwe na

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa bweyeye batunguwe n’umusore wabengeye umukobwa mu biro by’umurenge wa Bweyeye aho bari nagiye gusezerana kubana nk’umugore n’umugabo.

Nkuko bisanzwe kuwa Kane mu gihugu ku biro by’umurenge haba hari hahunda rusange yo gusezeranya abifuza kubana mu buryo bwemewe n’amategeko.

Ku biro by’umurenge wa Bweyeye naho kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Kamena 2024 hari hateganyijwe umuhango wo gusezeranya bateganya kurushinga aho abakobwa n’abasore bari babukereye. Umwe mu basore bivugwa ko avuka mu karere ka Nyamagabe yagombaga gusezerana n’umukobwa wo muri uyu murenge wa Bweyeye, maze mu gitondo bakigera ku biro by’uyu murenge umusore asabwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa wa Bweyeye kuzamura akaboko maze akarahirira ku ibendera ry’igihugu ko yemeye kurushingana n’uyu mukobwa.

Gusa nyamusore yahise abitera utwatsi.

Imboni ya Mamaurwagasabo yagize yari ihibereye yagize iti: ”Nuko gitifu aba arababwiye ngo nibajye imbere basezerane, umusore aba aritarukije ati siwowe ariko tugomba gusezerana [aha yabwiraga umukobwa bagomba gsezerana], ahubwo murumuna wawe niwe nshaka, wowe icara”

Ubwo abari aho bose batunguwe, batangira kujujura.

Imboni yacu ikomeza igira iti: "Abari bari muri sale batangiye kujujura noneho umukobwa amera nkukozwe n’isoni; uwo mwanya murumuna we nawe wari mubari baherekeje mukuru we nawe twabonye isoni zamukoze."

Gitifu wa Bweyeye yahise atabara.

Uwaduhaye amakuru avuga ko ubwo ako kavuyo kavukaga umunyabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bweyeye Bwana Ndamyimana Daniel yahise abasaba gusohoka bakajya kubyumvikanaho hanze.

Ati: " Gtifu yahise abasaba gushoka bakajya gucoca ikibazo cyabo bakagiha umurongo kuko batamubuza guseranya abandi, kuko twari benshi twari twaherekeje abandi bageni."

Uyu musore wari waje atwawe kuri moto yabonye ko bamwimye murumuna w’uwu yagombaga gusezerana nawe maze ahita yikubita rataha.

Bamwe mu babibonye imbonankubone ku murenge bahurije kukuba uyu musore yari yuzuye guhuzagurika no kuba yari yaje gusezerana atarafata umwanzuro kuwo bagomba kubana hagati yuyu mukobwa na murumuna we.

Ubuyobozi bw’uyu murenge wa Bweyeye twageregeje kububaza kuri ibi byahabereye, gusa umunyabanga nshingwabikorwa wayo yatubwiye ko agihuze ari mu nama kugeza ubwo dusohoye iyi nkuru.

Amakuru aracyashakishwa kugira ngo tumenye niba nta buhemu bwaba bakorewe umusore cyangwa yaba afite ikibazo cy’amahitamo ye mu bakobwa bavukana yashakagamo umwe.

Abaherekeje abageni bikubise barataha

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru