Friday . 20 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Rutsiro: Hari abaturage barembejwe n’inda zo mu myenda akarere kabizi

Tuesday 14 November 2023
    Yasomwe na


Bamwe mu basigajwe inyuma n’amateka bo mu murenge wa Ruhango mu karere ka Rutsiro baratangaza ko bugarijwe n’inda zo mu myenda, izi zikomoka ku mwanda.

Aba baturage babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga mu murenge wa Ruhango aho bavuga ko inda zibarembeje ndetse ngo zibabuza amahwemo.

Umwe muri aba baturage yagize ati: "Inda ziraturembeje, iyo ikuriye ugira gutya ukayimena, zaratumaze zitumaramo n’amaraso ariko biterwa n’ubundi n’aho turara; ntabwo waba urara hasi cyangwa wambara imyenda utayihindura ngo ubure kurwara ibirondwe n’inda."

Undi muturage nawe aragira: "Ku manywa y’ihangu rwose inda ziba zidutondagira ariko natwe sitwe kuko turara hasi, nta myambaro tugira, none se ubundi urajya koga ufite aka kenda kamwe hanyuma ugasubiremo wabura kurwara inda, ubukene niyo ntandaro yo kurwara inda."

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Rutsiro Mulindwa Prosper yahamirije mamaurwagasabo ko iki kibazo yari akizi ariko ngo yari azi ko cyarangiye ,ngo bagiye kongera gukora ubukangurambaga bashishikariza aba baturage kugira isuku.

Aragira ati: "Yego nibyo, narinzi ko ikibazo cy’umwanda cyarangiye hariya, ubu tugiye kongera gushyiramo imbaraga hakorwa ubukangurambaga ku buryo tuzifashisha n’abajyanama b’ubuzima ku buryo abaturage bakwiye kugira isuku ihagije."

Akarere gasanzwe kazi iki kibazo

Abaturage bakomeza bavuga ko kuba inda zibarembeje bitabaturukaho ahubwo ngo biterwa n’ubukene bwo kutabona ibyo baryamaho ndetse ngo n’imyambaro bahoramo buri munsi.

Guhora mu mwenda umwe bavuga ko bitatuma inda zicika

Akarere ka Rutsiro ni kamwe mu turere 7 tugize intara y’iburengerazuba, ubukungu bw’abaturage bushingiye ahanini ku buhinzi n’ubworozi.

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru