Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Rwamagana: Haracyekwa ko umugabo y’ishe umugore yarangiza akitwikira mu inzu

Wednesday 12 September 2018
    Yasomwe na

Muri iki gitondo nibwo iyi nkuru imenyekanye aho mu mudugudu wa Biraro mu murenge wa Kigabiro mu mujyi wa Rwamagana umugabo bita Seti n’umugore we bahiriye mu nzu bombi, birakekwa ko umugabo yabanje kwica umugore we mbere maze akaba ari we utwika inzu ngo bashyane.
{{}}
Ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Biraro Ntwari Janvier Musa avuga ko kugeza ubu amakuru akekwa ari uko uyu mugabo yabanje kwica umugore we mu rukerera kuko mu gitondo ngo yabanje no kohereza abana ku ishuri.

Mu masaha ya saa moya z’igitondo abaturage nibwo batangiye kubona umuriro mwinshi hejuru y’inzu baratabaza.

Ubu aha hantu hari abaturage benshi cyane, abayobozi banyuranye, Police ndetse na Mayor w’Akarere kuko ari hafi cyane y’ibiro by’Umurenge wa Kigabiro.

Hari umunyonzi watwaye umwe mu bana b’uyu muryango ku ishuri wavuze ko umugabo ari we wamuhaye umwana ngo amujyane ku ishuri akamwishyura, akamubwira ngo ‘recu’ ntayizane mu rugo.

Abana b’uyu muryango nta kibazo bagize kuko bari bagiye ku ishuri boherejwe na se mbere y’uko inkongi igaragara.

Uyu ushinzwe umutekano avuga ko kugeza ubu bakeka ko uyu mugabo yishe umugore we yarangiza nawe akajya mu nzu akayitwika bagashya bombi.

Abaturage bavuga ko Seti n’umugore we bajyaga bagirana ibibazo ndetse ngo hari ubwo bagize amakimbirane barabunga.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru