Impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Land Cruiser Prado ifite ibirango, RAE 583N yagonze abantu mu bihe bitandukanye ihereye ku munyegare, nyuma igonga umumotari n’umugenzi yari ahetse bombi bahita bapfa, yaje gutangirwa n’uko yagonze igiti mu bantu yari itwaye hapfamo umwe.
Impanuka yabereye mu Mudugudu wa Plage, Akagari ka Nyarusange, Umurenge wa Muhazi mu Karere ka Rwamagana.
Abatanze amakuru y’ibyabaye bavuga ko Toyota Land Cruiser Prado RAE 583N yari itwawe na RUZINDANA Etienne w’imyaka 39 y’amavuko, yavaga i Nyagatare yerekeza i Kigali yageze hafi ya Station ya SP igonga umunyegare witwa HABIMANA Alphonse w’imyaka 30.
Abapolisi bari aho bahagaritse Ruzindana yanga guhagarara arakomeza, ageze muri metero 800 ita umukono yarimo agonga ikamyo Actros Mercedes Benz RAD806W yari itwawe na KABANGO IDDI HUSSEN w’imyaka 20.
Yakomeje agonga MOTO TVS RF394G yari itwawe na NSHIMIYIMANA Alphane w’imyaka 36, uyu motari n’umugenzi yari atwaye bahise bapfa.
Ruzindana yakomeje agonga igiti cyari hakurya y’umuhanda imodoka igwa muri rigole.
Muri iriya Toyota Land Cruiser Prado RAE 583N harimo abantu batanu umwe muri bo witwa NIYONZABA Aloys w’imyaka 42 yahise apfa abandi bane barakomereka.
Abakomeretse bikomeye ni uwari utwaye imodoka RUZINDANA ETIENNE, na MUGABO Vincent w’imyaka 34. Abakomeretse byoroheje ni uwitwa MUHIRE Jean Claude w’imyaka 33 na UMUGWANEZA Emelyne w’imyaka 20.
Bariya bapfuye bajyanywe mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Rwamagana kimwe n’abakomeretse bari kuri biriya Bitaro ngo bitabweho.
Amakuru y’ababonye biriya bavuga ko impanuka yatewe n’umuvuduko Ruzindana Etienne yagenderagaho

















