Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

RwandAir yahagaritse ingendo zijya Dubai zivuye mu byerekezo bine by’Afurika

Saturday 25 December 2021
    Yasomwe na

Sosiyete y’u Rwanda ikora Ubwikorezi bwo mu Ndege (RwandAir) yatangaje ko ibaye ihagaritse gutwara abagenzi bajya Dubai baturuka muri Kenya, Tanzania, Ethiopia na Nigeria kubera ingamba zo guhangana na Covid-19.

Ni nyuma y’uko Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zikumiriye abagenzi baturuka muri ibyo bihugu kubera ingamba zo guhangana n’ubwoko bushya bwa Covid-19 buzwi nka Omicron. Ni umwanzuro uzatangira kubahirizwa guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Ukuboza 2021.

Itangazo rya RwandAir rigira riti “Ku bw’iyo mpamvu, RwandAir ntabwo izemera gutwara abagenzi bavuye muri ibyo bihugu bagana i Dubai guhera tariki 25 Ukuboza 2021 kugeza hatanzwe andi mabwiriza.”

RwandAir yasabye abagenzi bagizweho ingaruka guhitamo kongera guhindura urugendo bakagenda ikindi gihe cyangwa se bagasaba gusubizwa amafaranga yabo.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru