Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Rwanda: Jean Baptiste Mugimba yahamijwe ibyaha bya jenoside akatirwa imyaka 25

Thursday 17 March 2022
    Yasomwe na

Urukiko rukuru rwakatiye Jean Baptiste Mugimba gufungwa imyaka 25 rumuhamije ibyaha byo gucura umugambi wo gukora jenoside, no kuba ikitso mu gukora jenoside.

Mugimba, wahoze ari umukozi wa Banki nkuru y’u Rwanda wafatiwe mu Buholandi akoherezwa mu 2016, yaburanye ahakana ibi byaha kandi yahise ajuririra icyo gihano.
Kuwakane inteko y’abacamanza b’uru rukiko bamihamije ibi byaha bashingiye ku buhamya.

Rwemeje ko Mugimba yayoboye inama y’ikiswe ’comité de crise’ muri Mata (4) 1994 yabereye iwe mu rugo yakorewemo urutonde rw’abatutsi bagombaga kwicwa.
Mugimba yahakanye ko nta nama nk’iyo yabereye iwe mu Nyakabanda nk’uko abatangabuhamya babivuze, kandi ko itariki bavuze yabereyeho yari yimukiye mu Kiyovu, akandi gace mu mujyi wa Kigali.

Mugimba, wahoze kandi ari akaba n’umunyamabanga w’ishyaka CDR, avuga ko ibyo aregwa ari ibihimbano by’abashaka kwigarurira imitungo ye.

Urukiko rwamuhamije kuba icyitso mu gukora jenoside rwemeza ko yasabye imbunda kandi akazitanga, imbunda zicishijwe abatutsi mu murenge wa Nyakabanda.
Rwavuze ko nubwo nta bimenyetso bigaragaza ko ubwe yagiye mu bitero byo kwica mu Nyakabanda, ariko ko yagize uruhare mu gushyiraho bariyeri ziciweho abatutsi mu Nyakabanda, Nyamirambo, Biryogo na Gitega.

Kubera ibyo rwamuhamije icyaha cyo kuba icyitso cy’abakoze jenoside. Ruhita rutangaza ko rumukatiye gufungwa imyaka 25 kuri biriya byaha byombi.
Mugimba yahise atangaza ko ajuririye iki cyemezo cy’urukiko rukuru.

Inkuru tuyikesha BBC

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru