Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Twizeyimana Martin Fabrice wifuzwaga na Rayon Sports yasinye muri Police FC

Monday 25 May 2020
    Yasomwe na

By Imfurayabo Pierre

Umukinnyi wo hagati mu kibuga, Twizeyimana Martin Fabrice, wakiniraga Kiyovu Sports yasinyiye Police FC amasezerano y’imyaka ibiri.

Twizeyimana yari amaze iminsi ari mu biganiro na bamwe mu bamaze kugirwa abayobozi bashya ba Rayon Sports, aho byavugwaga ko bashakaga kumutangaho miliyoni 11 Frw.

Kiyovu Sports yari amazemo amezi atandatu, na yo iri mu makipe yamuganirije muri iyi minsi ishize, yifuza ko yakongera amasezerano.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Gicurasi, Twizeyimana Martin Fabrice, yasinyiye Police FC amasezerano y’imyaka ibiri azatangirana n’umwaka w’imikino wa 2019/20.

Yerekeje mu Ikipe y’Abashinzwe Umutekano asanzemo Iradukunda Eric ‘Radu’ wakiniraga Rayon Sports, we wasinye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize.

Twizeyimana Martin Fabrice yamenyekanye akinira Kiyovu Sports mbere yo kugurwa na APR FC mu mwaka w’imikino wa 2017/18.

Nyuma y’umwaka umwe akinira Ikipe y’Ingabo, Twizeyimana yarasezerewe kubera imyitwarire itari myiza. Muri Mutarama 2019, yasinyiye AS Kigali umwaka umwe.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru