Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Serumogo Ally yateye umugongo Rayon Sports yongera amasezerano muri Kiyovu Sport

Saturday 16 May 2020
    Yasomwe na

By Imfurayabo Pierre

Myugariro ukina ku ruhande rw’iburyo muri Kiyovu Sport, Serumogo Ally, byavugwaga ko yifuzwa n’amakipe atandukanye arimo na Rayon Sports, yamaze gusinya amasezerano mashya y’imyaka ibiri azakinira Urucaca.

Mu minsi mike ishize humvikanye amakuru ko uyu myugariro ashobora guhindura ikipe, Rayon Sports na Police FC niyo makipe yari ku isonga mu kwifuza uyu kapiteni wa Kiyovu Sport.

Ubuyobozi bw’iyi kipe bwaritaye mu gutwi, buhita bwihutira kugirana ibiganiro bya hafi n’uyu mukinnyi, birangira yemeye kongera amasezerano y’imyaka ibiri.

Biravugwa ko shampiyona y’u Rwanda ishobora gusubikwa kubera imyanzuro y’inama ya MINISPORTS n’amashyirahamwe y’imikino ivuga ko ibikorwa bya siporo bidashobora gusubukurwa mbere ya Kanama 2020.

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sport butangaza ko bugomba gukora ibishoboka byose bukubaka iyi kipe mu mpande zose kugira ngo mu mwaka utaha izabe iri ku ruhembe mu yahatanira igikombe cya shampiyona cya 2020/21.

Ntabwo ari Serumogo Ally gusa iyi kipe yahaye amasezerano mashya kuko na Myugariro Mbogo Ally nawe yongereye amasezerano y’imyaka ibiri muri iyi kipe.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru