Monday . 30 June 2025

INKURU ZIGEZWEHO

  • 30 June » Niki twakwitega ku iserukiramucogurisha ryitezwe mu turere dutanu? – read more
  • 26 June » Rubavu: Ababyeyi barasabwa kugira uruhare mu ku rwanya imirire mibi y’abana – read more
  • 24 June » Nyuma yaho shampiyona yarangiye tutagiye mu Cyiciro cya kabiri twabonye isomo-Meya Nsengimana – read more
  • 23 June » Hari abakobwa benshi cyane aha ngaha bahabonera abagabo - umwe usengera ahiswe ku Iriba rya Yakobo muri Nyundo – read more
  • 23 June » Umuzamu w’umunyarwanda agiye gukina hanze y’umugabane w’Afurika – read more

U Bubiligi mu bushake bwo kuzahura umubano n’u Rwanda

Monday 28 April 2025
    Yasomwe na

Ubwpo minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prevot yari yasuye Perezida wa Uganda, Yoweli kaguta museveni, yamusabye gufasha mu gukemura ibibazo byo mu Burasirazuba bwa RDC, no kunga u Bubiligi n’u Rwanda.

Ikinyamakuru The East African cyanditse ko Minisitri Prévot yivugiye ko Perezida Museveni “ari umuhuza ukomeye mu biganiro bya dipoliomasi hagati y’impande zombi.”

Umubano w’u Rwanda n’u Bubiligi wahagaze mu kwezi gushize, ubwo rwafataga icyemezo cyo gucana umubano n’u Bubiligi, runategeka abadipolomate b’iki gihugu kuva ku butaka bwarwo.

Iki cyemezo cyajyanye n’ibindi bikorwa, birimo guhagarika imishinga y’iterambere u Bubiligi bwari bufite mu Rwanda, yari ifite agaciro k’arenga miliyoni 95 z’Amayero.

Imiryango itari iya Leta yaba iyo mu gihugu na mpuzamahanga, ishingiye ku myemerere n’igamije inyungu rusange yanditse inakorera ku butaka bw’u Rwanda, na yo yabujijwe kugirana imikoranire iyo ari yo yose na Guverinoma y’u Bubiligi cyangwa ibigo biyishamikiyeho.

Impamvu y’ibyo byemezo ni uko hari hashize igihe kinini u Bubiligi busaba amahanga n’imiryango mpuzamahanga kurufatira ibihano, burushinja gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23 ukorera muri RDC, ibintu u Rwanda rwahakanye kuva cyera rukanabitangira ibimenyetso.

Nyuma yuko u Rwanda ruhisemo guca umubano n’u Bubiligi, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prevot, yahise atangaza ko igihugu cye na cyo kiza gusubiza, avuga ko abadipolomate bose b’u Rwanda baza kwirukanwa.

Nyuma y’ikiganiro na Perezida wa Uganda, minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prevot,

yavuze ko basanze bagomba kubyaza umusaruro Perezida wa Uganda afite mu Karere nk’uburyo bwo gukemura ibibazo byo mu Burasirazuba bwa RDC, ariko bikajyana no kugira uruhare mu kuzahura umubano w’u Bubiligi n’u Rwanda.

Minisitiri Prévot wasuye Uganda, u Burundi na RDC, yavuze ko atasuye u Rwanda bijyanye n’uko ruherutse gucana umubano n’u Bubiligi.

Yagize iti “Nyuma y’icyemezo cy’u Rwanda cyo guhagarika umubano ushingiye kuri dipolomasi, kujya i Kigali ntabwo byashoboka muri uru rwego.”

Yakomeje avuga ko “Nasobanuriye Perezida Museveni ko hari amakuru menshi atari yo muri iki kibazo. Guca umubano mu bya dipolomasi ntabwo ari cyo gisubizo ku bijyanye no kutumva ibintu kimwe.”

Yasobanuye ko abo bayobozi bombi, baganiriye ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, bose bemeza ko hakwiriye kugira igikorwa mu maguru mashya.

Ati “Nashinze agati kandi ku kijyanye n’uko impamvu muzi z’iki kibazo zikwiriye kwitabwaho mu buryo bwo guhagarika ubugizi bwa nabi.”

Yavuze ko kubaha ubusugire bw’ibihugu byombi, guteza imbere ubufatanye bw’akarere mu by’ubukungu, gukemura ibibazo by’impunzi, guhashya umutwe w’abajenosideri wa FDLR, kurwanya imvugo z’urwango zibasira abarurage bamwe, kwimakaza imiyoborere myiza, bishobora gukemura ibibazo byo mu Burasirazuba bwa RDC no guhoshya umwuka mubi hagati y’u Rwanda na RDC.

Minisitiri Prévot yavuze ko mu kuzamura umubano w’u Rwanda n’u Bubiligi biteguye kuganira kuri ibyo bibazo, ndetse avuga ko hakeneye ko buri ruhande rwumva ibitekerezo by’urundi.

Mu kumvikanisha iyo ngingo yagaragaje ko nubwo u Burusiya buri mu bihano by’uko bwatangije intambara kuri Ukraine, u Bubiligi butigeze bucana umubano na Moscow.

Yavuze ko u Bubiligi bwakiriye neza gahunda abo muri AFC/M23 na RDC baherutse kwemeranyaho, hagamijwe guhagarika imirwano no kugirana ibiganiro biganisha ku mahoro arambye mu Burasirazuba bwa Congo.

U Bubiligi bwagaragaje ko kandi ari intambwe nziza mu guhagarika intambara, anashimira ibikorwa by’ubuhuza byakozwe na Qatar, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, EAC na SADC.

Nubwo Minisitiri Prévot agaragaza ko igihugu cye gishaka amahoro mu Karere u Rwanda imvugo ye iracyagaragaramo ibibazo na kwa kubogamira ku ruhande rumwe.

Nk’ubu mu kiganiro n’abanyamakuru i Kampala, uyu muyobozi yavuze ko igihugu cye kitakwirengagiza na rimwe uruhare rw’u Rwanda mu kuvogera RDC, kabone nubwo kidashaka ko ibibazo bikomeza gufata indi ntera.

Ikindi bisa n’aho u Bubiligi bufite umugambi ukomeye w’igisirikare muri RDC no mu Karere.

Impamvu ni uko muri Werurwe 2025, indege y’Ingabo z’u Bubiligi yavuye i Bruxelles, yerekeje i Kinshasa, ikomereza muri Kindu ku munsi wakurikiyeho. Yasubiye i Kinshasa, ihava ku wa 20 Werurwe 2025.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru