Thursday . 19 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

U Rwanda rugiye guha inzira ingabo za SADC zatsinzwe na M23

Saturday 19 April 2025
    Yasomwe na

Leta y’u Rwanda yemeye kuzaha inzira Ingabo z’Umuryango wa Africa y’Amajyepfo SADC ziri i Goma mu Burasirazuba bwa Congo kugira ngo zibone uko zisubira mu bihugu byazo nyuma yaho zitsinzwe urugamba na M23 iri mu Ihuriro AFC/M23.

Gahunda zari zaremeranyijwe na M23 yo kunyura ku Kibuga cy’Indege cya Goma yacishijwemo umurongo na AFC/M23 nyuma yuko imenye ko ingabo za SADC (SAMIDRC) zihishe inyuma y’igitero giherutse kugabwa ku mugi wa Goma, AFC ikavuga ko zakigizemo uruhare zifatanyijemo n’iza leta ya Congo, wazalendo na FDLR.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yemereye IGIHE ko u Rwanda rwamaze guhabwa ubusabe bw’uko izi ngabo zazahabwa inzira zikanyura mu gihugu zitaha, ndetse ko rwabyemeye.

Ati “Yego twarabemereye [kunyura mu Rwanda]”.

Ntabwo itariki Ingabo za SADC zizavira muri RDC iremezwa gusa hamaze gushyirwaho itsinda riri kwiga kuri iyi gahunda, aho rimaze iminsi ritangiye imirimo yaryo i Dar es Salaam muri Tanzania.

Bivugwa ko Ingabo za SADC niziva i Goma, zizinjira mu Rwanda zinyuze ku mupaka wa Rubavu, hanyuma zikava mu gihugu zikomereza muri Tanzania, kimwe mu bihugu bifite ingabo muri Congo.

Ibindi bihugu bifite ingabo muri ubu butumwa ni Afurika y’Epfo ifiteyo nyinshi kurusha ibindi hamwe na Malawi.

Mu biganiro byari byarahuje Ingabo za SADC n’Umutwe wa M23, harimo ko mu gihe cyo gutaha, izi ngabo zizatwara ibikoresho byazo bya gisirikare ariko ko zizareka ibyasizwe n’Ingabo za Congo.

Samuel MUTUNGIREHE

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru