Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

U Rwanda rugiye kubaka Urwibutso rwa Jenoside mu Buholandi

Wednesday 7 April 2021
    Yasomwe na

Mu rwego rwo gukomeza kumenyekanisha amateka ya Jenoside ku isi hose no gusobanura ukuri kwayo, u Rwanda rugiye kubaka urwibutso rwa Jenoside mu Buholandi binyuze muri ambasade yarwo iri Amsterdam mu murwa mukuru.

Byagarutsweho kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 7 Mata 2021 na Ambasaderi Olivier Jean Patrick Nduhungirehe uhagarariye u Rwanda muri icyo gihugu, asobanura uko batangiye gahunda ya Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Amb. Nduhungirehe yavuze ko u Buholandi urebye ari cyo gihugu ku mugabane w’Uburayi kitubatsemo urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi kandi mu bigaragara ari igihugu gifasha u Rwanda mu kugeza imbere y’Ubutabera abakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyane ko hari abo bwoherereje u Rwanda abandi bakaburanirayo.

Yagize ati "Abaholandi (cyane cyane abaturage) bo ntabwo bazi u Rwanda neza kandi ni ikibazo cy’ururimi, ni yo mpamvu twifuza ko twabasobanurira neza ibyabaye mu gihugu cyacu. 

Ariko Guberinoma y’Ubuholandi iyo ubirebye neza usanga iri muri za guverinoma Iburayi zafashe ibyemezo bikomeye mu kurwanya umuco wo kudahana."

Yakomeje avuga ko nka Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi bazafatanya na Ibuka Holland mu gusobanura Jenoside muri icyo gihugu.

Muri gahunda Amb. Nduhungirehe yavuze bazakora zirimo kuzatanga ikiganiro kizaba ku itariki ya 12 Mata, kizagaruka cyane ku kibazo k’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi ku nsanganyamatsiko igira iti "Nyuma y’imyaka 27 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye ni gute twatsinda ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi."

Kugeza ubu Ubuholandi bumaze kuburanisha Abanyarwanda babiri buranabakatira, bwanohereje n’abandi batatu mu Rwanda kimwe hari kandi n’abandi babiri bafunzww bategereje kuzanwa mu Rwanda binyuze mu nzira zo guhererekanya abanyabyaha hagati y’ibihugu.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru