Thursday . 19 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

U Rwanda rumaze kwakira Impunzi 1200 zihunze imirwano ya Goma

Tuesday 28 January 2025
    Yasomwe na

Abahunga imirwano ikomeye y’Umutwe wa M23 n’igisirikare cya DRCongo mu mugi wa Goma bahungira mu Rwanda bamaze kubera ku 1200.

Impunzi zirimo kwakirwa mu nkambi ya Rugerero iherereye mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba, nk’uko byemezwa na Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA).

Imvaho nshya yasanze kugeza saa tanu zo muri iki gitondo kuwa 28 Mutarama 2025 imodoka zari zikizana impunzi zikomeje guhunga imirwano ihanganishije umutwe wa M23 n’ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Congo ririmo na FDLR mu Mujyi wa Goma.

Impunzi zinyura mu mupaka wa munini uzwi nka La Corniche, imodoka zateguwe zikabageza mu nkambi ya Rugerero.

Abagore, abana n’urubyiruko ni bo benshi mu bakomeje guhungira mu Rwanda. Hodari umwe mu bahungiye mu Rwanda avuga ko yabonye FDLR mu Mujyi wa Goma zambaye imyanda y’igisirikare cya Congo kandi bafite n’intwaro.

Avuga ko muri iki gitondo ari bwo yahunze ava ahitwa mu Birere mu Mujyi wa Goma.

Yagize ati: “Intambara irakomeye kuko amabombe ni yo ajya mbere, kuva ku Cyumweru twari tutarava mu nzu. Twabanje kuguma mu nzu ariko tubonye ibintu bikomeye duhitamo guhunga.”

Imodoka za Polisi n’iz’ingabo z’igihugu ndetse n’amabisi ni zo zikomeje kuvana impunzi ku mupaka zizigeza mu nkambi ya Rugerero.

Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi ishimangira ko biteguye kwakira n’abandi, ikaba iza gutangaza imibare ya nyayo y’impunzi z’Abanyekongo zimaze kwakirwa mu Rwanda.

Samuel Mutungirehe

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru