Thursday . 19 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

U Rwanda rwafunguye ku mugaragaro Ambasade muri Hongria

Tuesday 13 May 2025
    Yasomwe na

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yafunguye ku mugaragaro Ambasade y’u Rwanda muri Hongrie.


U Rwanda rwafunguye ambasade yarwo i Budapest, Hongrie, mu Ukuboza 2023. Muri Werurwe 2024, Ambasaderi Marguerite Françoise Nyagahura, ashyikiriza Perezida wa Hongrie, Tamás Sulyok, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu.


Amb. Olivier Nduhungirehe mu muhango wo gufungura Ambasade y’u Rwanda i Budapest.

Muri uru ruzinduko rw’akazi Minisitiri Ambasaderi Olivier Nduhungirehe ari kumwe na Minisitiri wa Siporo Madamu Nelly Mukazayire bagiranye ibiganiro na Hon.Péter Szijjártó, uyu ni minisititi w’ububanyi n’amahanga n’ubucuruzi wa Hongria.


Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire nawe yari mu muhango wo gufungura Ambasade.

Ibiganiro byabo bikaba byaribanze ku kurebera hamwe ibice by’ingenzi byashorwamo imari n’ubundi bufatanye nko mu burezi, ubucuruzi ndetse no mu mikino.


Mu kiganiro n’itangazamakuru, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko urwo ruzinduko rugaragaza uburyo umubano w’ibihugu byombi ukomeje gutezwa imbere.
Yagaragaje kandi ko uwo mubano ushimangirwa no kugenderanira kw’abayobozi bo mu bihugu byombi.


Ati “Uyu munsi turi gutaha ambasade y’u Rwanda i Budapest. Ni intambwe ikomeye mu gukomeza guteza imbere umubano wacu.”


Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko mu biganiro bagiranye n’abo muri Hongrie, byibanze ku gushyira mu bikorwa amasezerano y’ubufatanye ibihugu byombi byasinye mu myaka ishize.
U Rwanda rwafunguye ambasade yarwo i Budapest, Hongrie, mu Ukuboza 2023.


Muri Werurwe 2024, Ambasaderi Marguerite Françoise Nyagahura, ashyikiriza Perezida wa Hongrie, Tamás Sulyok, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu.


Hongrie ihagarariwe mu Rwanda na Ambasade yayo ifite icyicaro i Nairobi muri Kenya, ariko yafunguye ibiro [diplomatic office] byayo i Kigali muri Kanama 2023.


Amafoto




Chadadi Habimana

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru