Saturday . 21 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

U Rwanda rwashimye umwanzuro wa M23 na FARDC

Sunday 23 March 2025
    Yasomwe na

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yishimiye icyemezo cy’umutwe wa M23 cyo kuva mu Mujyi wa Walikale wo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, inashiira Leta ya RDC yavuze ko ibikorwa by’Ingabo zayo, FARDC na Wazalendo bigiye guhagarara muri ako gace.

Mu minsi ishize Ingabo za M23 zari zimaze kwigaragaza mu mujyi wa Walikale, bigaragara ko iyi Teritwari izwiho ikirombo cya mbere ku isi mu mabuye acukurwa na Canada irimo kuva mu maboko ya Leta ya Kinshasa.

Kuva M23 yagera i Walikale, byateye ubwoba ubutegetsi bwa DRCongo ndetse bisa n’ibyavanye ku izima Perezida Tshisekedi akemera kujya rwihishwa kuganira na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame i Doha muri Qatar, imbere y’umwami wa Qatar.

Iri tangazo ryashyizwe hanze na Guverinoma y’u Rwanda kuri iki Cyumweru, tariki ya 23 Werurwe 2025.

Muri iri tangazo u Rwanda rwavuze ko rwakiriye neza itangazo rya M23 ryo gukura ingabo zayo muri Walikale no kuba igisirikare cya RDC cyemeye guhagarika ibikorwa byose byo kwibasira abaturage muri ako gace.

Rigira riti “U Rwanda rwishimiye itangazo rya M23 ryo gukura ingabo zayo muri Walikale mu rwego rwo gushyigikira ibikorwa byo kugarura amahoro biri gukorwa ndetse no gutangaza kwa RDC ko ibikorwa byose byo kwibasira bikorwa na FARDC na Wazalendo bizahagarara.”

U Rwanda rwongeyeho ko rushishikajwe no gukurikira inzira yo kugarura amahoro binyuze mu biganiro byemejwe n’inama y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC n’uwa Afurika y’Amajyepfo, SADC.

Itangazo ryakomeje riti “U Rwanda rwiyemeje gukorana n’impande zose kugira ngo rwubahirize ibyo rwiyemeje, cyane cyane mu byavuye mu nama ihuriweho ya EAC-SADC hamwe n’ibindi bikorwa bitegura inzira iganisha ku gukemura ibibazo bya politiki n’umutekano urambye mu Karere.”

U Rwanda rwongeyeho ko rushishikajwe no gukurikira inzira yo kugarura amahoro binyuze mu biganiro byemejwe n’inama y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC n’uwa Afurika y’Amajyepfo, SADC.

Itangazo ryakomeje riti “U Rwanda rwiyemeje gukorana n’impande zose kugira ngo rwubahirize ibyo rwiyemeje, cyane cyane mu byavuye mu nama ihuriweho ya EAC-SADC hamwe n’ibindi bikorwa bitegura inzira iganisha ku gukemura ibibazo bya politiki n’umutekano urambye mu Karere.”

U Rwanda rwatangaje ibi nyuma y’amasaha make M23 ifashe umwanzuro wo kwimura ingabo zayo zikava mu Gace ka Walikale n’inkengero zayo zari zimaze iminsi itatu zigaruriye.

M23 yasobanuye ko yavanye abarwanyi bayo muri Walikale mu rwego rwo gushyigikira ibiganiro bigamije amahoro biteganyijwe hagati y’uwo mutwe na Leta ya RDC nk’uko byemejwe n’inama ya EAC-SADC.

Nyuma yaho Igisirikare cya Congo cyatangaje ko cyishimiye ko AFC/M23 yavuye muri Walikale, ndetse Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Wagner Kayikwamba, yemeza ko Leta ya Congo izahurira ku meza y’ibiganiro na AFC/M23.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru