Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

UGANDA YASHYIKIRIJE CONGO BAMWE MU BAHOZE MURI M23 BARI BAHAHUNGIYE

Tuesday 26 February 2019
    Yasomwe na

Abahoze ari abarwanyi b’umutwe wa M23 basaga 60 bari bari mu gihugu cya Uganda burijwe indege basubizwa iwabo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo nyuma y’imyaka itanu bahungiye muri iki gihugu nyuma yo gutsindwa ku rugamba n’ingabo za leta ifatanyie n’umutwe udasanzwe wa Monusco.

Biravugwa ko byibuze abahoze ari abarwanyi 57 n’abandi bantu 10 bo mu miryango yabo buririye indege ku Kibu8ga cy’Indege Mpuzamahanga cya Entebbe kuri uyu wa Kabiri, itariki 26 Gashyantare ku isaha ya saa yine.

Ambasaderi wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo muri Uganda, Jean Pierre Massala na Ambasaderi wa Uganda muri ICGLR, Robert Masolo, nibo bayoboye iki gikorwa cyo gusezera muri Uganda abo barwanyi bahoze muri M23.

Bwana Masolo ati: “Twari tumaze igihe tubumvisha ko badashobora kuba mu buhungiro ubuziraherezo.”

Ni mu gihe ambasaderi wa Congo we yemeza ko abo barwanyi basubiye iwabo ku bushake bwabo nk’uko iyi nkuru dukesha Daily Monitor ikomeza ivuga. bikaba bivugwa ko byibuze abandi bahoze ari abarwanyi ba M23 bagera kuri 200 bakiri mu nkambi ya Bihanga mu Karere ka Ibanda mu burengerazuba bwa Uganda.

Mu 2012, nibwo abarwanyi ba M23 basaga 1,000 bahungiye muri Uganda nyuma yo gutsindwa ku rugamba n’igisirikare cya Congo gifatanyije n’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye.
Hari bamwe ngo basubiye iwabo mu ibanga cyangwa abandi bakagenda Uganda imkaze kubashyikiriza Guverinoma ya Congo.

Aba bahoze ari abarwanyi ba M23 bakaba basubiye iwabo nyuma y’uko igihugu kibonye perezida mushya, Felix Tshisekedi warahiye ku itariki 24 Mutarama, akaba ari we perezida wa mbere iki gihugu cyari kibonye binyuze mu nzira ya demokarasi.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru