Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia
Ishyaka ry’Aba-Democrates muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryahigitse Aba-Republicains mu bijyanye n’ubwiganze muri Sena n’abasenateri 51 kuri 49.
Aba-Democrates babashije guhigika Aba-Republicains nyuma y’itsinzi ya Raphael Warnock watorewe kwinjira muri Sena nyuma yo gutsinda Herschel Walker, Umu- Republicain bari bahanganye mu matora yo muri Leta ya Georgia.
Nyuma yo kwegukana intsinzi, Raphael Warnock yavuze ko azaharanira guhagararira neza abamutoye ku buryo ibyifuzo byabo bizagera kure.
Mu bishimiye intsinzi y’uyu mugabo harimo Perezida Joe Biden na Visi Perezida Kamala Harris, bahuriye mu ishyaka.
Perezida Biden abinyujije kuri Twitter, yavuze ko nyuma yo kumenya intsinzi ya Warnock yahise amuhamagara kuri telefone. Yavuze ko abona Warnock nk’umugabo uzahagararira neza abaturage ba Amerika muri Sena.
Amakuru dukesha Igihe avuga ko, Kugira ubwiganze muri sena ari iby’ingenzi kuri Perezida Biden kuko bizatuma hari imwe mu myanzuro ishyaka rye ryifuza ko ishyirwa mu bikorwa izajya itambuka nta nkomyi.




















