Thursday . 19 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Ububiligi bwasubije u Rwanda rwirukanye abadipolomate barwo

Monday 17 March 2025
    Yasomwe na

Nyuma yo kubona umwanzuro wa Guverinoma y’u Rwanda, yahaye amasaha 48 abadipolomate b’u Rwanda, Ububiligi bwahise busubiza aho ikigiye gukurikira.

Icyemezo cya Guverinoma y’u Rwanda gica umubano n’Ububiligi mu bya dipolomasi cyasihotse mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa mbere, tariki ya 17 Werurwe 2025.

Nyuma y’amasaha make itangazo rishyizwe ku karubanda, Maxime PREVOT, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’Ububiligi, yahise aza gusubiza.

Ni igisubizo yacishije ku rukuta rwe rwa X, kigira kiti: "Ububiligi buricuza icyemezo cy’u Rwanda cyo guhagarika umubano w’ububanyi n’Ububiligi no gutangaza abadipolomate b’Ububiligi “persona non grata”.

"Ibi ntibikwiye kandi byerekana ko iyo tutemeranya nu Rwanda bahitamo kutaza mu biganiro."

Ububiligi kandi bwahise bwanzura ko nabwo bugiye kugerera mu kebo ako u Rwanda rwabagereyemo.

Buti: "Ububiligi buzafata ingamba nk’izo: ihamagarwa ry’abashinzwe umubano b’u Rwanda a.i., gutangaza abadipolomate b’u Rwanda nka “persona non grata” no kwamagana amasezerano y’ubufatanye bwa guverinoma."

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru