Leta y’u Budage yatangaje ko yemeye uruhare yagize mu bwicanyi bwafashwe nka Jenoside bwakorewe abaturage bo muri Namibia bo mu bwoko bw’Aba-Nama na Herero.
Mu 1884 kugera mu 1915, u Budage bwari bukolonije Namibia, igihugu cyari gituwe n’abaturage bo mu bwoko bw’aba-Nama ndetse na Herero.
Aba baturage ntibakunze Abadage maze batangira ibikorwa byo guhangana n’ingabo zabo, biza kuba ngombwa ko Leta yariho.
Ubudage ntibwazuyaje icyo gihe bwahise bwohereza igitaraganya General Lothar von Trotha mu guhangana n’abo baturage bari bamaze iminsi bigaragambya ku mukoloni.
Generali Lothar yazanye amatwara adasanzwe, akaza cyane ibikorwa by’ubucakara byakorerwaga abaturage.
Yageze nubwo afata abanyanimibia akabajyana mu butayu bwa Namibia, bamwe bagapfirayo abandi bagakorerwaho ubushakashatsi n’ibindi bikorwa bya kinyamaswa.
Ibi bikorwa byose byishe abari hagati ya 65 000 na 80 000 bo mu bwoko bwa Herero n’abandi bari hagati ya 10 000 na 20 000 bo mu bwoko bwa Nama.
Muri 2004, u Budage bwavuze ko buzirikana uruhare bwarwo muri ubwo bwicanyi, ariko ntibwasaba imbabazi mu buryo bwemewe, bwirinda no kubwita Jenoside.
Muri 2015, Ubudage bwatangiye ibiganiro na Leta ya Namibia mu rwego rwo kurebera hamwe iby’iki kibazo, none Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Budage, Heiko Maas, yemera ko ibyakozwe icyo gihe ari Jenoside.
Uyu muyobozi ategerejwe muri Namibia mu kwezi gutaha ari naho azatangariza uwo mwanzuro, ubundi inteko zishinga amategeko z’ibihugu byombi zikawemeza mbere y’uko Perezida w’u Budage, Frank-Walter Steinmeier, ajya gusaba imbabazi mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Budage.
Nyuma yo kwemera uruhare rwabo, Ubudage bwanashyizeho ikigega cya miliyari imwe na miliyoni magana atatu z’amadolari y’Amerika (m 1,3$) azasha imiryango yagizweho ingaruka n’ibikorwa by’u Budage mu kubaka ibikorwaremezo, gushyiraho serivise z’ubuvuzi n’ibindi bikorwa by’iterambere.

















