Friday . 17 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Ubusabe bwa APR FC bwo gusubika umukino na Rayon sports bwatewe utwatsi

Friday 19 November 2021
    Yasomwe na

Ndayambaje Jean Claude

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryakuriye inzira ku murima ubusabe bw’ikipe y’Ingabo z’Igihgu, APR, yari yasabye ko umukino ugomba kuzayihuza na Rayon Sports ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha wasubikwa bitewe n’umukino ya CAF irimo kwitegura.

Tariki ya 23 ugushyingo, APR fc ifite umukino na Rayon Sport uteganyijwe kuzabera i kigali ku munsi wa kane wa Shampiyona y’u Rwanda.

Mu ibaruwa ikipe ya APR FC yari yandikiye Ferwafa ku wa 16 Ugushyingo 2021, isaba ko umukino w’umunsi wa kane wa Shampiyona ifitanye na Rayon Sports wasubikwa .

Mu byo APR FC yasabaga isubikwa yashingiragaho byo kudakiba uyu mukino wa Shampiyona ni ukugira ngo bitegure neza umukino ubanza w’ijonjora rya 3 rya CAF Confederation Cup izakiramo RS Berkane yo muri Maroc ku wa Gatandatu, tariki ya 28 Ugushyingo 2021.

Mu ibaruwa FERWAFA yashyize hanze Ku munsi wejo yasubije ubusabe bwa APR fc ibahakanira yivuye inyuma ibamenyesha ko iminsi bafite yo kwitegura ihagije nta mpamvu y’uko uyu mukino wasubikwa.

Muri iyi baruwa FERWAFA yasubije kuri uyu wa Kane Tariki ya 18 ugushyingo, iragira iti "Tubandikiye tubamenyesha ko ubusabe bwanyu butemewe kuko impamvu mugaragaza zidafite ishingiro bitewe n’uko iminsi yo kwitegura umukino wa ’CAF Confederation Cup Total Energies 2021/2022’ mufitanye na RS Berkane yo muri Maroc tariki ya 28/11/2021 ihagije. Bityo uwo mukino wanyu uzakinwa nk’uko byari biteganyijwe."

Ikipe ya APRFC igomba kuzakina umukino wo kwishyura Tariki ya 5 ukuboza ubwo izaba yerekeje mu gihugu cya Maroc gucakirana na RS Berkane.

Ni mu gihe Kandi umukino w’umunsi wa Gatatu APR FC yagombaga gukinamo na Etencel fc wamaze gusubikwa kimwe n’umukino wa Mukura victory sport na Marines bitewe n’ikibazo cya Stade umuganda yahagaritswe kubwo kwangirika bitewe n’ingaruka z’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru