MUTUNGIREHE SAMUEL
Masengesho Claudine ni umugore wibana mu icumbi yatijwe mu mudugudu w’Isangano mu kagari ka Karenge, mu murenge wa Kibungo wo mu karere ka Ngoma, afite ikibazo gikomeye cy’umwana we wavukanye ubumuga bw’ingingo zose zidakora neza ariko bikarushaho kumubabaza iyo amureba akibuka ko yabuze ubushobozi bwo kumuvuza, bikiyongeraho no kumusiga mu nzu igihe agiye gushaka uwo akorera ngo abone icyo amugaburura.
Ikinyamakuru Mamaurwagasabo.rw cyasuye uyu mubyeyi w’imyaka 30 aho ari mu icumbi ryenda kumusenyukiraho mu mudugudu w’Isangano ari naho asiga umwana w’umuhungu ufite imyaka ine akagira n’undi ahetse w’amezi umunani nawe ukeneye kwitabwaho kandi nta bushobozi.
Masengesho avuga ko abyibuka muri Guma mu Rugo yagezeho akajya abwirirwa kubera kubura icyo kurya kuko nta kazi kandi asanzwe arya ari uko yavuye guca inshuro mu kazi ko gufura imyenda akunda gukora mu gace atuyemo.
Ati “Muri Guma mu Rugo ndabyibuka narabwiriwe, kuko abantu bampaga akazi bagezeho barakatwima bakajya babyikorera.
Ibyo byiyongeraho n’uko njya ngira ikibazo kuko hariya mu nzu mfitemo umwana ufite ubumuga, kumuhahira biramvuna. Iyo nabonye akazi ko kujya gufurira umuntu imyenda ubwo icyo gihe umwana mutekera mu ma saa saba. Ni ukubura uko umuntu agira ubundi umuntu yakitaye ku mwana we guhera mu gitondo kugeza nimugoroba ariko iyo nabonye icyo nkora mva mu kazi mu ma saa saba , saa munani nkabona kuza kumwitaho.
Kuri we ngo ubuzima bwo muri Guma mu rugo bwaramubangamiye cyane, ati “Ubundi hari ikintu bita kwigomwa; niba saa saba mbonye utwo ndibuteke nkavuga nti nsigemo duke wenda njyewe nkabireka, icyo gihe narabirekaga. Ibyo yaburaga ni byo byinshi nk’igikoma kandi aragikunda. Hari n’ukuntu ubona umwana ari kurya ibiryo bibi bitewe n’ubushobozi ufite.”
Uyu mubyeyi avuga ko ntako atakoze ngo umwana we agere kwa muganga ariko ubushobozi bwabaye iyanga.
Ati “Ubundi kwa muganga bari barampaye rendez-vous yo kumutwara i Gahini, nkifite ubushobozi bwo kubona tike nagiyeyo noneho sosiyare w’ibitaro arambwira ngo ‘ujye uduhamagara tukubwire igihe uzazira’, narahamagaye umwaka urashira n’ubushobozi burashira ndabireka.”
Amateka y’uko uwo mwana yavutse, Masengesho avuga ko yari we mwana wa mbere kandi nta kibazo yagize amutwite ngo abe ari yo ntandaro yo kuvukana ubumuga bw’ingingo zose.
Ati “Nta kibazo inda ye yanteye gusa mu kuvuka yavutse ananiwe, yavutse tariki 18 Kamena 2016, ajya mu byuma ku bitaro bya Kibungo, amaramo iminsi igihe kigeze turataha mbona nta kibazo.
Umwana yujuje amezi atanu nkabona ntabwo bimeze neza; yaronkaga ariko nkabona bimwe umwana arira akaba yakubuza imirimo njye ntabyo nzi. Yonkaga ibere nabwo ari njye wibutse nti reka njye konsa umwana. Ageze nko mu mezi umunani naje kubona ko ari ikibazo, ninabwo abantu batangiye bambwira bati afite ikibazo, icyo gihe nari ntaragira ikiciro cy’ubudehe cyanjye bituma guhita muvuza bingora.”
Masengesho avuga ko iyo yarebaga umwana we yabonaga mu mutwe (imyitwarire) atameze neza, ibyo abandi bana bakora bakiri bato we nta na kimwe amubonaho.
Ati “Yari ataratangira no kuba yaseka cyangwa ngo yubike inda, ngo abe yaseka cyangwa se ngo ube wamuha ibere ngo arifate, ntangira kuvuza.
Nagiye hariya ku kigo nderabuzima cya Kibungo bampa taransifere y’ahangaha ku bitaro bya Kibungo, ndahaza abantu bakora muri kine barambwira ngo tugiye kukohereza i Gahini. Nagiyeyo nkifite n’ubushobozi bwo kubona tike, ariko ntabwo byabaye ngombwa ko mvuza, nagiyeyo mbonana n’umuganga waho arambwira ngo ngiye kuguha nomero ya telephone ya sosiyare w’ibitaro kubera ko haba hari abarwayi benshi nta mwanya wabona wo kuvuza ubaho, ndaziguha utahe ujye umuhamagara akubwire niba waza.”
Akomeza asobanura uko byagenze avuye aho, ati “Naragiye nkajya mpamagara akambwira ati ‘uzongere nko mu kwa mbere’; reba nawe icyo gihe kandi umwana ararwaye akeneye kuvuzwa, ibiba byangirika muri we ni byo byinshi. Igihe cyagera nkahamagara, akongera akampa ikindi gihe cya kure birangira ntavuje kuko ubushobozi nari mfite bwo kugerayo bwanshiranye.”
Uyu mubyeyi yaje kugerageza kujyana umwana we i Rukoma ku bitaro byo mu murenge wa Sake aho abihayimana bamufashaga bakamugororera umwana ariko nabwo nyuma y’ukwezi abura ubushobozi kandi bisaba gutega, kugenda no kugaruka, udakuyeho no kubona icyo kurya muri urwo rugendo.
Ati “Guhagarika kujya aho Rukoma ni ikibazo cya tike cyabiteye, kandi ntabwo nari buvuze umwana mbayo ngo bikunde nubwo ibyo bamukoreraga byari ubuntu. Mbere yajyaga arara arira ariko icyo gihe nkimujyana i Rukoma ntiyongeye kujya arara arira kandi yaranacutse ku ibere. Narabiretse ariko ubu rwose mbonye ubushobozi nahita nihutira nkajya i Gahini ku bitaro.”
Masengesho avuga ko asanzwe aba mu kiciro cya kabiri cy’ubudehe akaba yifuza ubufasha bwo kuvuza umwana we, dore ko we yivugira ko amaze guta ikizere cyo kubona uwamufasha.
Ati “Mbona nta hazaza he mfite kereka Imana namwe (abanyamakuru) nimubimfashamo kuko mba mbona nta wumwitayeho mu buyobozi.”
Umuyobozi w’akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Kirenga Providence, yabwiye Mamaurwgasabo.rw ko inama yagira uwo mubyeyi ari uko niba afite mituweli akwiye kujya ku kigo nderabuzima bakamuha indi taransiferi ijya ku bitaro bya Kibungo aho abaganga bamufasha, byaba birenze ubushobozi bw’ivuriro bakamwohereza ahandi bamufasha ku buvuzi bwisumbuye.
Ati “Birasaba ko abantu bamenya neza imiterere y’ikibazo cye, ariko inama namugira niba bimaze igihe, kuko iminsi uko igenda tugenda tugirirwa amahirwe yo kubona abaganga b’inzobere; ubundi niba arimo kuvuza ntabwo urambirwa, namugira inama ko yakongera agasubirayo, noneho icyo gihe haboneka ko birenze ubushobozi bw’umuryango icyo gihe abantu babiganiraho bakareba uburyo ki yafashwa kugira ngo umwana avuzwe bitewe n’inama abaganga batanze.”
Uyu mubyeyi avuga ko abonye abamufasha yabasha kongera kuvuza umwana we akagarura ikizere cyo kuzakira cyangwa akoroherwa mu buryo butuma abasha kuva mu buriri akegera aho abandi bana bari, bikamwongerera ikizere cyo kubaho.

















