Saturday . 21 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Uganda:Dr Jose Chameleone, yasabiye Bobi Wine kubabarirwa

Thursday 16 August 2018
    Yasomwe na

Jose Chameleone avuga ko Museveni akwiriye kubabarira Bobi Wine mu rwego rwo gutanga urugero rwiza.

Ati” Umuvandimwe wacu, umuhungu wawe Bobi Wine ashobora kuba yatandukiriye mu gushyira mu bikorwa intekerezo ze. Nk’umuyobozi w’igihugu n’umusekuruza,ni iby’agatangaza kuba waduha urugero rwiza rwo kubabarira no kwiyunga(…)”

Ku rundi ruhande abakunzi b’uyu muhanzi bagiye batanga ibitekerezo bavuga ko Leta ariyo ikwiriye gusaba Bob Wine imbabazi kuko ngo yamufunze azira kugira uruhare mu bikorwa byo kwiyamamaza.

Umwe muri aba yagize ati” Asaba imbabazi ziki? Ni iki yakoze kitari uguhararira rubanda. Gusaba imbabazi ni nko kuvuga ko ibyo barimo kuremekanya ari ukuri”

Biteganyijwe ko Bobi Wine uri mu bitaro agomba kujya mu rukiko rwa gisirikare mu karere ka Arua kuri uyu wa kane tariki ya 16 Kanama 2018.

Bobi Wine akurikiranweho ibyaha byo gutunga intwaro n’ibiturika mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Bobi Wine kandi arashinjwa kugira uruhare mu mvururu zibasiye imwe mu modoka mu ziherekeza Museveni.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru