Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia
Kuri sitasiyo ya Polisi ya Nakulabye, umupolisi yaburijemo igitero cyari kigiye kugabwa n’umugabo wari uyisatiriye afite imbunda ya AKA47 muri uru rukerera.
Umupolisi wari ku burinzi yabonye umutu wari ufite igisa n’imbunda, agenda asatira sitasiyo yabo mu rukerera ahagana mu ma saa kumi za mugitongo.
Umuvugizi wa polisi wungirije wa Kampala, ASP Luke Owoyesigyire, yavuze ko uyu mu polisi yagerageje kumenya umwirondoro w’uwo mugabo gusa ntibyamushobokera.
Ati: “Uwari ku burinzi yarashe amasasu menshi kugira ngo abuze uwo munto kuva aho ari. Ariko uwo muntu yataye imbunda ya AK47 mbere yo kuhava. Yari irimo amasasu 5.”
Amakuru dukesha bwiza, aravuga ko kugeza ubu polisi itarabasha gufata ukekwaho gushaka gutera iyi sitasiyo ya polisi. Gusa iperereza rirakomeje ngo hamenyekane aho yaturutse.
Umuvugizi wa polisi yashimiye uwo mupolisi watabaye icyo gikorwa kitaraba, asaba n’abandi kurebera kuri uriya mugenzi wabo. Ibi kandi si ubwa mbere bibaye, kuko iyi ni inshuro ya gatatu ngo ibi bintu bibaba, abantu bitwaje intwaro bagerageza kugaba ibitero ku biro by’inzego z’umutekano muri Uganda.
Ku ya 18 Ugushyingo, abantu bitwaje imbuna batamenyekeany bateye kandi bica umusirikare w’ingabo za (UPDF), warindaga ikigo cya gisirikare cyitiriwe Kadhafi mu karere ka Jinja. Abateye bagiye batwaye imbunda 2.
Ku ya 14 Ugushyingo, abandi bagizi ba nabi barashe kuri aitasiyo ya polisi ya Kensington Luxury Heights mbere yo guhunga.
Hari hashize ukwezi kandi, abajura bateye kuri sitasiyo ya polisi ya Busiika mu karere ka Luweero aho abapolisi batatu bahasize ubuzima ndetse hanibwa imbunda enye. Polisi ntabwo yagaruye imbunda n’imwe mu zibwe ntiyanamenye abateye.
Ibitero byibasira ibiro bya polisi byibanze cyane mu bice bya Savannah, hagati mu gihugu. Kandi polisi iherutse gushinja ibyo bitero umutwe mushya w’inyeshyamba.
Polisi yavuze ko hakiri kare kumenya niba ibitero bishya bifitanye isano n’ibitero bya Savannah, byibasiye abapolisi cyangwa niba ntaho bihuriye.




















