Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Umugore wa mbere muri afurika Louise Mushikiwabo atorewe kuyobora Francophonie

Friday 12 October 2018
    Yasomwe na

Amakuru dukesha urubuga rwa Twitter rwa Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda ni uko abakuru b’ibihugu n’abazaguverinoma bateraniye mu nama ya 17 y’Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa bose bemeje bidasubirwaho ko Louise Mushikiwabo ariwe Muyobozi mushya w’uyu muryango.

Louise Mushikiwabo akaba agiye kuyobora OIF muri manda y’imyaka ine. Amakuru dukesha Radiyo mpuzamahanga y’abafaransa ni uko Mushikiwabo ategerejweho inshingano zikomeye zo kwimakaza imiyoborere myiza, Demokarasi n’Uburenganzira bwa muntu mu bihugu bigize uyu muryango.

Mushikiwabo atowe mu bwisanzure busesuye mu gihe cyo kwiyamamaza n’ubundi ariwe wahabwaga amahirwe yo kuyobora uyu muryango, kuko Mishaelle Jean yaregwaga kuba yaracunze umutungo w’umuryango nabi.

Uyu mwanya Louise Mushikiwabo awugezeho ahigitse uwo bari bawuhanganiyeho Michaelle Jean wari usanzwe ari umuyobozi wawo, ukomoka muri Canada. Michaelle Jean ntiyashyigikiwe n’igihugu cye.

Mushikiwabo abaye umunyafuruka wa gatatu uyoboye OIF nyuma ya Butros Butros Ghari na Abdou Diouf. By’akarusho ni we mugore w’Umunyafurika wa mbere wicaye ku ntebe y’ubuyobozi bw’uyu muryango.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru