Mu gihe habura iminsi mike ngo abatuye mu Mujyi wa Kigali bave muri Guma mu Rugo, hagiye gutangira gupimwa ibyiciro bitandukanye by’abatanga serivisi birimo abacuruzi, abamotari n’abatwara imodoka rusange na bamwe mu bari bamaze iminsi bakora imirimo itarahagaritswe mu gihe abandi bari mu rugo.
Ni gahunda yateguwe n’Umujyi wa Kigali ufatanyije n’Ikigo k’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, mu rwego rwo gusuzuma uko ubwandu bwa Covid-19 buhagaze mu Mujyi wa Kigali.
Gahunda yo gupima ibyiciro bitandukanye irakorerwa kuri site zirimo ku isoko rya Zinia Kicukiro, ku isoko rya Kimironko muri Gasabo, hapimwe n’abakorera mu maduka arikikije; mu karere ka Nyarugenge ni kwa Mutangana ku isoko ry’Abazunguzayi, kuri Simba na UTC, aho hose harahurira abacuruzi.
Iki gikorwa kiratangira none tariki ya 5 kugeza ejo ku ya 6 Gashyantare.
Abamotari bo barapimirwa kuri site ya site ya IPRC Kicukiro apimwe abamotari 600, muri Gasabo barahurira kuri Petit Stade i Remera ari 800, muri Nyarugenge baurire kuri Sitade i Nyamirambo ari 600.
Abapimwa bose barahagera saa tatu za mu gitondo.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima Julien Mahoro Ningabira yatangarije Mamaurwagasabo ko abari bupimwe bagiye bamenyeshwa binyuze mu mashyirahamwe yabo bakoreramo, buri wese akagera ahamwegereye ari bupimirwe.
Abajijwe uko abari bumenyeshwe ko batoranyijwe gupimwa bagera kuri za Site bapimirwaho, yagize ati "Ngira ngo ni ukuza kureba ababasha kuhagera; tuvuge niba umuntu atuye nko mu Biryogo ntabwo byamugora kugera kuri sitade Regional cyangwa se niba umuntu atuye Nyabisindu ntibyamugora kugera kuri sitade Amahoro, gutyo gutyo."
Ku ngingo ijyanye n’ushobora kwanga kujya kwipimisha yanga ko nubwo atagaragaza ibimenyetso kandi yaranduye byatuma atazasubukura imirimo ku wa mbere nibafunura, Umuvugizi wa Minisiteri yavuze ko hazakomeza gukorwa ubukangurambaga bwo kumvikanisha uburemere kuri iki cyorezo kandi uwagaragara ko arwaye azitabwaho agakira atanduje benshi.
Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko uko bamenya uko ubwandu buhagaze muri buri kiciro cy’abatanga serivisi zitandukanye mu Mujyi wa Kigali ari byo bituma bamenya uko bafata imyanzuro bifashisha bagira inama guverinoma mu kurushaho kugabanya ikwirakwira ry’icyorezo.

















