Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Umunyamakuru Mugabe Robert yagejejwe imbere y’urukiko

Thursday 27 September 2018
    Yasomwe na

Umunyamakuru Mugabe Robert ukekwaho gusambanya abakobwa babiri barimo utarageza imyaka y’ubukure, kuri uyu wa Kane yagejejwe imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Kagarama mu Karere ka Kicukiro, ngo aburane ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Mu bakobwa babiri Mugabe aregwa, uretse utarageza ku myaka y’ubukure ufite 17, harimo ufite imyaka 19 akekwaho ko yateye inda ndetse akagerageza kumuha imiti yo kuyikuramo.

Ku isaha ya saa yine n’igice nibwo Mugabe uyobora ikinyamakuru Greatlakes Voice n’abo bareganwa Rurangwa Emmanuel na Karegeya Byambu Adolphe bagejejwe mu rukiko.

Abo babiri bandi ni abaganga bashinjwa ko bafite aho bahuriye no gutanga imiti yari igiye gukoreshwa mu gukuramo inda y’umwe mu bakobwa.
Mugabe Yunganiwe na Me Rugaza David.

Abanyamakuru bangiwe gufata amafoto n’amashusho, babwirwa ko bagombaga kuba babisabiye uburenganzira mbere y’amasaha 48 ateganywa n’itegeko.
Mugabe yagaragaje impungenge ko atarabona umwanya uhagije wo kuganira na avoka we, ndetse ngo ntarareba mu myanzuro yashyikirije urukiko.

Yagize ati “Mwampa umwanya wo kubonana na avoka wanjye, nkazahamagazwa twamaze gutegura dosiye yanjye kandi nkemererwa kubonana n’umwunganizi wanjye igihe cyose.”

Me Rugaza yashimangiye ibyo umukiliya we yavuze, ko batabonye umwanya wo kubonana, yunga mu rye ko yahabwa igihe bagategura urubanza.

Yavuze ko bahuriye ku Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacaha (RIB) Mugabe amaze gufatwa, haboneka ikibazo cy’amikoro bongera guhurira mu rukiko.
Ubushinjacyaha bwavuze ko ari uburenganzira bwe, ariko kuba Me Rugaza yaramwunganiye muri RIB bivuze ko ibyo aregwa abizi.

Abunganira abandi bareganwa bo bavuze ko bo biteguye kuburana bityo batangirirwaho, Mugabe akaba aganira na avoka we. Gusa urukiko ntirwabihaye agaciro.

Umushinjacyaha yabajije Mugabe niba ahawe amahirwe ubutaha atazana izi mbogamizi, asubiza ko ibibazo byose byakemutse.
Urukiko rwategetse ko urubanza rusubikwa ngo abonane na avoka we bategure dosiye. Rwimuriwe ku wa 2 Ukwakira 2018.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru