Thursday . 19 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Imipaka ya Goma yatangiye kugenzurwa na M23

Wednesday 29 January 2025
    Yasomwe na

Nyuma yaho Ingabo za M23 zigaruriye Umujyi wa Goma, ubu ibikorwa byose byatangiye kugenzurwa n’ingano z’uyu mutwe harimo n’imipaka ihuza u Rwanda na DRCONGO.

Umupaka uhuza u Rwanda na RDC, La Corniche urimo kugenzurwa n’ingabo za M23 nyuma y’aho ziwirukanyemo ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, n’indi mitwe yafatanyaga nawo nka FDLR, Wazalendo, Abacanshuro n’indi mitwe.

M23 kwigarurira imipaka ya Goma na Gisenyi ku ruhande rw’u Rwanda birajyana no kugenzura umutekano w’abaturage bakiri mu mugi wa Goma, ibintu biri gutuma n’abari bahunze imirwano ikomeye batangiye gusubira iwabo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Mutarama 2025, abasirikare b’uwo mutwe bagaragaje barimo gusimburana n’abaramukiye mu kazi ko gucunga umutekano kuri uwo mupaka.

Abasirikare na M23 baraye ijoro bamaze gusimburwa n’abagiye gukora ku manywa ku mupaka munini
Ni mu gihe Abanyekongo basaga 100 bari batangiye gusubira mu byabo nyuma yo guhunga imirwano iherutse mu Mujyi wa Goma.

Umwe muri bo yavuze ko yishimiye ko Umujyi wa Goma wafashwe na M23 akaba yizeye umutekano bidasubirwaho.

Yagize ati: “Nsubiye mu rugo kuko abagumyeyo batubwiye ko ubuzima buhagaze neza kuva ingabo za M23 zafata uyu mujyi, ni yo mpamvu nsubiyeyo n’umuryango wanjye.”

Karegesa Faustin na we uri mu basubiye muri Congo yabwiye Imvaho Nshya ko kuba asanze umupaka urinzwe na M23 ari ikimenyetso cy’uko Umujyi wamaze gufatwa kandi ko utekanye.

Ibi abihera ku kuba nta masasu arongera kumvikana muri uyu Mujyi wa Goma cyane ko ngo atahungiye kure ahubwo yari mu Mujyi wa Rubavu abikurikiranira hafi.

Hari abaturage bo mu Karere ka Rubavu bahamirije Imvaho Nshya ko ejo nimugoroba bambutse bakagera i Goma kandi bakagaruka amahoro.

Foto: Imvaho nshya
Yanditse na Samuel Mutungirehe

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru