Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) wagenje gacye icyemezo cyo guhagarika imodoka zikoresha lisansi na mazutu mu 2035

Wednesday 17 December 2025
    Yasomwe na

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi woroheje icyemezo wari warafashe cyo guhagarika burundu kugurisha imodoka nshya zikoresha lisansi na mazutu guhera mu mwaka wa 2035. Ibi byabaye nyuma y’igitutu cyaturutse ku nganda zikora imodoka, zivuga ko zihura n’ibibazo bikomeye birimo gutakaza imirimo, gufunga inganda no guhangana n’ipiganwa rikomeye ku isoko mpuzamahanga, cyane cyane riturutse mu Bushinwa.

Mu cyemezo gishya, abakora imodoka bazemererwa gukomeza kugurisha umubare muto w’imodoka bavuga ko zigira uruhare mu iyangizwa ry’ ikirere nyuma ya 2035, ariko bagomba kubanza kwishyura cyangwa kuringaniza umwotsi wangiza (carbon emissions) binyuze mu byiswe carbon credits. Icyemezo cya mbere cyafashwe mu 2023 cyasabaga ko imodoka nshya zose zigurishwa guhera mu 2035 zigomba kuba zidatanga imyuka ihumanya (zero-emission).

Komiseri wa EU ushinzwe inganda, Stéphane Séjourné, yavuze ko EU itaretse intego zayo zo kurengera ikirere, ahubwo ko iyi gahunda ari idohora rigenewe inganda z’imodoka zo mu Burayi.

Komisiyo y’i Burayi yahisemo inzira ifatika kandi ihuje n’intego zayo zo kurengera ikirere.
Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’amezi menshi y’igitutu cyaturutse ku bakora imodoka no kuri guverinoma zimwe na zimwe za EU, ziyobowe n’u Budage. Bavugaga ko ihinduka riva ku modoka zisanzwe rijya ku z’amashanyarazi rigenda buhoro, kandi ko ibi byatuma u Burayi busigara inyuma mu ipiganwa n’u Bushinwa.

Imibare igaragaza ko imodoka z’amashanyarazi zari 16% gusa by’imodoka nshya zagurishijwe mu mezi icyenda ya mbere ya 2025.

Inganda z’imodoka z’i Burayi ziha akazi abantu hafi miliyoni 14, kandi zigira uruhare rungana na 7% by’ubukungu bwa EU. Abakora imodoka bavuze ko igiciro cyo gukora imodoka z’amashanyarazi kiri hejuru, kandi ko ibikorwaremezo byo kuzikoresha (nk’insinga zo kuzongerera amashanyarazi) bidahagije, bigatuma abantu batihutira kuzigura.

Chancellor w’u Budage, Friedrich Merz, yashimye iki cyemezo, avuga ko gutanga ubwisanzure ku ikoranabuhanga no guhinduka bihagije ari intambwe nziza.

Ubufaransa ntibwishimiye uyu mwanzuro kandi bwatangaje ko buzagerageza kubihagarika igihe icyemezo kizashyikirizwa ibihugu bigize EU.

Ishimwe Honore

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru