Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Umuyobozi wa Polisi ya Kenya yeguye

Saturday 13 July 2024
    Yasomwe na

Ingaruka z’imyigaragambyo irembeje Perezida wa Kenya, William Ruto ntizageze ku kwirukana abagize Guverinoma gusa ahubwo n’Umuyobozi wa Polisi Japhet Koome yanditse asezera.

Ubwegure bwa Koome yabugejeje kuri Perezida Dr. William Samoei Ruto kuri uyu wa Gatanu.

Ibiro bya Perezidanse ya Kenya byatangaje ko inshingano za Koome zasigaye mu biganza by’uwari umwungirije, Deputy police chief Douglas Kanja.

Uyu Bwana Koome yaguye nyuma yaho igipolisi cya Kenya gushyizwe mu majwi ko kirimo gukoresha imbaraga z’umurengera mu guhangana n’abigaragambya bashaka ko Perezida Ruto ava ku butegetsi nyuma yo kuzana umushinga w’itegeko ryari rigiye kuzamura umusoro ku banyakenya nyamara badasiba kugaragara ko ubuzima burushaho guhenda mu gihugu.

Ibi byose byatewe n’imyigaragambyo yabaye muri Kenya yamaganaga itegeko ry’ingengo y’imari ya 2024/2025, yangirikiyemo ibintu bitandukanye birimo n’inyubako zitandukanye zirimo igice cy’ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko ya Kenya.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru