Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Umwana w’imyaka 15 ahohoterwa n’umwarimu yitwaje ubukene bw’umubyeyi we

Friday 27 August 2021
    Yasomwe na

Bigenda byumvikana hirya no hino ko hari bamwe mu barimu basambanya abana bigisha bitwaje amanota bazabaha (nk’igikangisho cyangwa ibishukisho).

Umwe mu bana twaganiriye twise “Umwiza”, yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye.

Arerwa na nyina gusa kuko se yabasize cyera akajya mu karere ka Nyagatare agashaka undi mugore.

Umwiza mu ijwi ryuzuye ikiniga yagize ati “Mama nta bushobozi bwo kumfasha afite buhagije kugira ngo mbone ibikoresho by’ishyuri n’amafaranga dusabwa yo kurya hamwe n’ay’ishuri; ibyo bituma bakunda kunsohora mu ishuri kuko ntishyuye.

Umwarimu utwigisha imibare akaba n’ushijwe ikinyabupfura ku kigo yatangiye kujya aza akansubiza mu ishuri ubundi akanyishyurira ya mafaranga. Ibyo byatumye mama baba ishuti nk’umuntu umfasha.”

Umwiza yakomeje agira ati “Nanjye mwarimu naramukunze nk’umubyeyi mbonye umfasha kuko imibereho yacu igoye. Gusa naribeshye kuko mwarimu yatangiye kunyereka ko twaryamana, mbibwiye mama arabwira ngo niba nkunda kwiga nzabikore kuko ni we wenyine wamfasha, ubu twafunze amashuri abwiye ko muri iki kiruhuko nimbyanga atazanyishurira ishuri.”

Umwiza avuga ko ubu muri iki kiruhuko yabwiye nyina ko bagiye gutangira gukora kugira ngo aziyishyurire amafaranga y’ishuri kandi koko ubwo twaganiraga yari ahantu ku kazi na nyina aho bakorera 1500frw ku munsi.

Umwiza ahabwa 500frw kuko akoreshwa imirimo itavunanye mu gihe nyina akorera 1000frw.

Nyina w’Umwiza tuganira yavuze ko ubuzima babamo bugoye cyane gusa yicuza iteka ko yashutse umwana we kwemera ko uwo mwarimu baryamana.

Yagize ati “Ni ikimwaro kuri njye kuba umwana andusha guhitamo ibikwiye kandi bizamufasha, nkubu turimo gukora akazi yagiye gusaba kuko tugomba kubaho nawe akiga, mpora musaba imbabazi kuko nakoze ikintu kibi pe gusa umukobwa wanjye ni umuhanga n’umunyembara, yanyigishije by’inshi, uwo mwarimu niyongera namubwiye ngo azambwire tujye kumurega.”

Uyu mubeyi akomeza avuga ko ubuyobozi bw’akagari bwabahaye icyangombwa cy’uko batishoboye kugira ngo umwana yige ntacyo yishyura.

Bamwe mu babyeyi baganiriye na mamaurwagasabo.rw bavuga ko batamenya neza ibibera mu mashuri hagati y’abanyeshuri n’abarimu babo kuko baba bagiye mu mirimo itandukanye.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru