Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Urukiko rukuru rw’Ubufaransa rwemeje igihano cya Nicolas Sarkozy ku byaha byo kwaka no kwakira inkunga mu buryo bunyuranyije n’amategeko

Wednesday 26 November 2025
    Yasomwe na

Urukiko rw’Ikirenga rw’u Bufaransa ku wa Gatatu rwemeje burundu igihano cyahawe wahoze ari Perezida Nicolas Sarkozy, cy’uko yasohoye amafaranga mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu bukangurambaga bwo kwiyamamaza mu matora yo mu 2012. Ni imyanzuro ikomeje gukomeretsa izina rye mu murage wa politiki ya Sarkozy, umaze igihe wugarijwe n’ibibazo by’ubutabera.


Nicolas Sarkozy arashinjwa ibyaha byo kwaka no kwakira inkunga.

Iki cyemezo kije gikurikira urubanza rundi ruherutse kumushyira mu mateka nk’umuperezida wa mbere w’u Bufaransa nyuma y’Intambara ya II y’Isi ugeze muri gereza, nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya ruswa no gukoresha nabi ububasha mu yindi dosiye itandukanye.

Mu rubanza rwo mu 2012, Sarkozy yasabiwe igifungo cy’umwaka umwe n’igice cyo gufungwa mu rugo n’igice gisubitse nyuma yo guhamwa no kurenga ku bipimo by’amafaranga yakoreshejwe mu bikorwa by’amatora. Urukiko rwemeje ko yakomeje kwemera ibikorwa byo kwiyamamaza ko byagiye bishyirwamo amafaranga menshi n’ubwo yaburirwaga ko amafaranga yakoreshwaga yari amaze kurenga imbibi zemewe n’amategeko.

Sarkozy yakomeje guhakana ibyo aregwa, avuga ko yashinjwe amakosa y’imicungire y’imari atazi kandi nta ruhare mu migendekere mibi mu bikorwa byo kwiyamamza mu matora. Abanyamategeko be bavuze ko bashobora gutanga ikirego mu Rukiko rw’u Burayi rw’Uburenganzira bwa Muntu, nubwo bene ibyo birego bikunze gutsindwa.

Iyi myanzuro mishya ishobora guhitana burundu amahirwe yose yo kongera kugaruka muri politiki, ikongera kotsa igitutu isura ye mu ruhando mpuzamahanga no mu baturage b’Abafaransa.

Abashinjacyaha bavuze ko Sarkozy yakoresheje miliyoni 43 z’amayero (asaga miliyoni 50 z’amadolari) mu kwiyamamaza kwa 2012, arenga hafi kabiri ingano yemewe ya miliyoni 22.5 z’amayero.

Honore Ishimwe

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru