Thursday . 19 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Uwakize Marburg ashobora kuyanduza

Monday 4 November 2024
    Yasomwe na

Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana Sabin yavuze ko basanze umuntu wakize icyorezo cya Marburg aba afite ubushobozi bwo kuyanduza undi muntu, bakaba ariho bahera basaba uwagikoze kwitwararika kugeza ku nama za nyuma za muganga zemeza ko cyashize mu mubiri wose.

Yabitangaje kuri uyu wa mbere tariki ya 4 Ugushyingo 2024, mu kiganiro nk’abanyamakuru n’abandi bo mu bigo bya leta n’imiryango itari iya leta itandukanye.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana yavuze ko abarwayi bose bari bafite ba Marburg bakize hasigaye bacye, ariko mu bakize hakirimo ikindi cyo kwitondera.

Ati: "Ku bantu bakize indwara ya Marburg hari ibice by’umubiri bimwe na bimwe bisigaramo iyi virusi nko mu jisho, amashereka no mu masohoro n’ubwo iba itakigaragara mu bipimo by’amaraso."

Akomeza agira ati: "Abakize iyi ndwara bashobora kuyanduza binyuze mu mibonano mpuzabitsina. Ni yo mpamvu bagirwa inama yo kwitwararika no kudakora imibonano mpuzabitsina idakingiye mu gihe ibipimo bitaragaragaza ko yashize mu mubiri."

Ku bijyanye n’amakuru yuko iyi ndwara ya Marburg yagejejwe mu Rwanda n’agavurama, Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana yavuze uko byagenze.

Yagize ati: "Nyuma y’icukumbura ku nkomoko y’indwara ya Marburg, byaje kugaragara ko yaturutse ku ducurama turya imbuto tuzwi nka "fruit bats". Byagaragaye ko umurwayi wa mbere yakoraga mu kirombe kirimo utu ducurama.

Kugeza ubu, muri iki kirombe hashyizweho urukuta rutandukanya aho abantu bakorera ndetse n’aho utu ducurama tuba. Hanashyizwe kandi itsinda ry’abaganga rikurikirana buri munsi ubuzima bw’abahakorera. Ibi kandi byanakozwe hirya no hino mu birombe bibamo utu ducurama."

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru