Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Uwera Zamida uhagarariye abana avuga ko batanyuzwe n’ibisubizo bahawe, Bisa n’aho batabyumvaga

Wednesday 30 May 2018
    Yasomwe na

Umwe mu bana bahagarariye abandi wari mu nama yabahuje n’Abadepite taliki 10 Gicurasi 2018 ngo bageze ku Nteko ibyo abana bifuza ko byazongerwa mu mushinga w’ingengo y’imari 2018-2019 yabwiye abanyamakuru ko muri rusange ibisubizo bahawe n’Abadepite bitabanyuze.

Uyu mwana witwa Uwera Zamida avuga ko bamwe mu bana babajije ibibazo bitandukanye bibaza impamvu hari ibintu bimwe bidashyirwamo ingengo y’imari ihagije kandi byafasha abana kugira ubuzima bwiza nko kugaburirwa ku ishuri, amafaranga adahagije agenerwa abafite ubumuga angana muri buri karere kandi uturere tutanganya umubare wabo n’ibindi…

Ngo bamwe mu badepite basubije abana ko miliyoni eshanu zigenerwa abafite ubumuga muri buri karere aba agenewe kubafasha kubona ka ‘ticket ko kugera ku karere’ kwaka serivisi.

Abana kandi babajije Abadepite impamvu nta mafaranga yashyirwa mu ngengo y’imari kugira ngo ibigo by’amashuri bifite abana bafite ubumuga bishyireho uburyo buborohereza(gukuraho amadarajya, n’ibindi), babasubiza ko icyaba kiza kurushaho ari ukubashakira ibigo byabyo byihariye.

Zamida Uwera kandi yabwiye abanyamakuru ko abana babajije Abadepite niba babona bikwiriye ko hashyirwaho ingengo y’imari yagurira abana ibiribwa ku mashuri muri gahunda ya School feeding kugira ngo hatagira bamwe barya abandi ntibarye, babasubiza ko ibyo bikorwa ku bufatanye n’ababyeyi…

Ati: “Mu by’ukuri ntitwanyuzwe n’ibisubizo baduhaye. Bisa n’aho batabyumvaga.”
Uwera wari uhagarariye abandi bajya kuganira n’abagize Inteko

Uwera wari uhagarariye abandi bajya kuganira n’abagize Inteko

Ngo nubwo atamenya impamvu zatumye badasubizwa uko babyifuzaga cyangwa mu buryo bo batumva, ngo asanga abadepite ‘baririnze kubasezeranya ibyo batazakora’.

Muri rusange ngo icyari cyazinduye abana n’imiryango yita ku burenganzira bwabo ni ugusaba ko mu mushinga w’ingengo y’imari ya 2018-2019 hazarebwa niba hari amafaranga runaka yakongerwa mu nzego zita ku bana.

Mireille Ndizihiwe uhagarariye abana mu karere ka Kicukiro avuga ko nubwo hari ibikenewe kugira ngo ubuzima bw’abana burusheho gutera imbere, ngo hari ibyakozwe bitakwirengagizwa.

Muri byo ngo no kuba abana bahabwa ijambo bakavuga ibyo batekereza ngo byerekana ko Leta ifite ubushake bwo kwita ku bibazo byabo.

Evariste Murwanashyaka umukozi w’umuryango CLADHO ushinzwe kwita ku burenganzira bw’abana avuga ko ingengo y’imari yagenewe kwita ku bana uyu mwaka yagabanyijwe ugereranyije n’ushize.

Yavuze ko ingengo y’imari ku rwego rwa za Minisiteri yagabanywa ahubwo igahabwa inzego zo ku karere kugira ngo zibone uburyo bwo kwita ku bana zibegereye.

Umushinga w’ingengo y’imari yose ya 2018-2019 ubu ni Miliyari ibihumbi bibiri na miliyari magana ane n’imisago, muri yo 8,5% niyo agenewe ibikorwa byo kwita ku bana by’umwihariko.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru