Friday . 20 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Wisdom Schools mu ntego yo kugabanya icyuho kiri mu buvuzi

Friday 29 September 2023
    Yasomwe na


Ishuri mpuzamahanga rya Wisdom Schools Rwanda ritangaza ko nyuma yo kwemererwa kugira ishami ry’ubuforomo (Associate Nursing program) bazakora ibishoboka byose mu kugabanya icyuho kiri mu buvuzi ku Isi hose, by’umwihariko mu Rwanda.

Mu kiganiro umuyobozi w’ishuri rya Wisdom Schools Rwanda Bwana Nduwayesu Elie yagiranye n’umunyamakuru wa mamaurwagasabo yagaragaje ko basabye kugira ishami ry’ubuforomo mu rwego rwo kugira abantu benshi bize muri iryo shami rikeneye abakozi benshi ku isoko ry’umurimo.

Aragira ati: "Si mu Rwanda gusa dufite icyuho cyo mu buvuzi ahubwo ni Isi yose ifite icyuho ku bakozi bo mu buvuzi; ababyeyi n’abana nibatugane turiteguye kubaha uburezi n’uburere bifite ireme, kuko ubwo bushobozi tubufite kandi n’imyanya irahari ihagije cyane rwose. Ahubwo ndasaba ababyeyi kohereza abana bakaza bakazatangirana n’abandi ejobundi taliki ya 01 Ukwakira 2023."

Uyu muyobozi yakomeje amara impungenge ababyeyi ko atari amakabyankuru yo kubahamagara, ahubwo yizeye ko abarimu bazigisha aba bana bahari kandi basobanutse. yaboneyeho kwibutsa n’ababyeyi kugira uruhare mu myigire y’abana babo atari ukubashyira mu maboko y’abarezi gusa ahubwo ngo uruhare rwabo rurakenewe.

Ati: "Uruhare rw’ababyeyi turarukeneye; ubundi mu burezi hari amashyiga atatu nk’uko nkunze kubivuga, hari, ababyeyi, abana natwe abarezi. Turasaba ababyeyi rero kutima amahirwe abo bana kugira ngo baze bige neza mu mahumbezi meza ndetse dufite n’ibisabwa byose kuko Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda ihora izirikana abaturage bayo."

Kuri ubu Wisdom Schools ifite ibyiciro by’amashuri yisumbuye mu cyiciro rusange (O level ) n’abiga mu mashami ya siyansi (Sciences) muri uyu mwaka hakaba hiyongeyemo ubuforomo n’Icungamutungo, aho umwana uharangije wese abona amanota amwemerera gukomeza muri Kaminuza zo ku mugabe w’Iburayi kubera ko hari izifitanye imikoranire imikoranire

Ishuri mpuzamahanga rya Wisdom Schools rifite amashami hirya no hino mu gihugu hose arimo Kanzenze, Rubengera, Ngororero, Nyamasheke, Runda, Muyumbu, Nyagasambu, Rwamagana, Kayonza, Kabarore, Kiramuruzi na Nyagatare yiyongera kuya Musanze, Burera, Mukamira na Mahoko mu karere ka Rubavu.

Iri shuri rifite icyicaro gikuru mu karere ka Musanze, mu murenge wa cyuve, bafite na Laboratwari zigezweho zifasha abana kwiga neza.

Ibikoresho bifasha abiga ubuvuzi

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru