Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

ABAHINZI BIJEJWE UBUVUGIZI KU MBOGAMIZI ZIKIGARAGARA MU KUHIRA

Monday 24 June 2024
    Yasomwe na

Abakora ubuhinzi bijejwe gukorerwa ubuvuguzi hagakemurwa ibibazo byugarije gahunda yo kuhira imyaka, birimo igiciro cy’umuriro gihanitse kigenda ku mashini zizamura amazi.

Mu nama Nyungurabitekerezo yabaye ku wa 21 Kamena 2024, yateguwe n’Ihuriro ry’imiryango nyarwanda itegamiye kuri Leta ishyigikiye ibikorwa by’amajyambere y’ibanze CCOAIB(Conseil de Concertation des Organisations d’Appui aux Initiatives de Base) ku bufatanye na Never Again Rwanda ku nkunga y’Ikigo Nterankunga cy’Ubusuwisi, Swiss Agency for Development and Cooperation.

Abafite aho bahuriye n’ubuhinzi bagaragaje ko gahunda yo kuhira imyaka igenda itera imbere, ikazana n’impinduka nziza mu buhinzi, gusa ko hakirimo inzitizi.
Uwitwa Joel ukorera ubuhinzi mu gishanga cya Rurambi mu Karere ka Bugesera yavuze ko bitewe n’izuba ryinshi risigaye ririho, bakenera imashini zibafasha kuhira ko ariko bagorwa n’igiciro cy’umuriro bishyura kugira ngo imashini zake, kuko ngo bashobora no kwishyura Miliyoni 30 ku gihembwe kimwe cy’ihinga.

Ati ” Turasaba ubuvuguzi muri Leta, bakatugabanyiriza ku giciro cy’umuriro kuko nko ku mashanyarazi twishyura amafaranga ari hejuru cyane ku buryo dushobora kwishyura na Miliyoni 30 kuri ‘season’, ku mashini ebyiri dukoresha”.

Senyabatera Jean Bosco, Ushinzwe Igenanigambi muri CCOAIB, yavuze ko uburemera bw’ikibazo cy’iyangirika ry’ibikorwaremezo byifashishwa mu kuhira imyaka kiremereye, kubera imihandagurikire y’ibihe muri iyi minsi ko bityo byaba bibaje abanyarwanda batabasha kuhira kandi bafite imigezi.

Ati ”Ibikorwaremezo byo kuhira impamvu byangirika akenshi usanga bihenze, bisaba amafaranga menshi ariko ntekereza ko amafaranga atariyo yakabuze, ahubwo ni ukubishyira mu byibanze.”

Mporana Jules Ushinzwe Imiryango y’Abakoresha Amazi mu Rwanda mu kigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), yavuze ko nk’Urwego rwa Leta bishimiye ko abafatanyabikorwa bababwiye ibibazo biri mu micungire y’Ibikorwaremezo ko kandi babizi.
Ati ”Icyo turimo gukora turi gukora ubuvuguzi, ku buryo dushobora kuzagabanya igiciro kigenda ku mashanyarazi yenda bakaba babikora nk’uko bikorwa ku nganda kuko zirasonerwa.”

Isuzumwa ry’Akozwe na Banki y’Isi mu 2021 ku buryo ubwuhizi mu buhinzi buhagaze, bwagaragaje ko ibice byinshi byo mu Rwanda bituhirwa bitewe n’uko uburyo bwo kuhirwa bwangiritse bitewe no kutitabwaho cyangwa ngo busanwe.

CCOAIB yo ubushashatsi yakoze mu 2023, ikabukorera mu Karere ka Kirehe na Kamonyi, bwagaragaje icyuho gikomeye mu kuhira imyaka.

Mu Rwanda hari imashini ziri ahantu hatandukanye zikoreshwa n’imiryango y’Abakoresha Amazi irenga 180, mu kuhira ku buso bwa Hegitari ibihumbi 64.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru