FC/M23 yatangaje ku mugaragaro ko yashyize umujyi w’ingenzi wa Uvira mu maboko y’umuryango mpuzamahanga, nk’uko bigaragara mu ibaruwa yo ku wa 15 Mutarama 2026 yandikiwe Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres.
Iyo baruwa yashyizweho umukono na Corneille Nangaa Yobeluo, umuhuza wa politiki wa AFC/M23, ikurikiye icyemezo cyo kwikura kw’ingabo z’uwo mutwe cyatangajwe bwa mbere ku wa 15 Ukuboza 2025 kandi cyongeye gushimangirwa vuba aha, mu gihe banagaragaje gushyigikira agahenge kariho n’ishakiro ry’igisubizo cy’amahoro ku kibazo kiriho.
AFC/M23 yatangaje kwikura ako kanya kw’itsinda ryayo rishinzwe kugenzura no gukurikirana umutekano, ikanavuga ko itazongera kugira inshingano mu bijyanye no kurinda umutekano w’uyu mujyi ukomeye wo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Uwo mutwe usaba umuryango mpuzamahanga, by’umwihariko MONUSCO, kohereza vuba ingabo zidafite aho zibogamiye mu by’ukuri, zigamije kurinda abasivili nta vangura, kubungabunga amahoro no kwizeza umutekano w’abaturage.
Iyo baruwa inaburira ku bibazo bishobora guterwa n’impande zitari mubashyize umukono ku masezerano y’amahoro, barimo ingabo z’u Burundi, FDLR, imitwe ya Wazalendo ndetse n’abarwanyi ba nyakabyizi bashyigikira FARDC, igashimangira ko kubaho kwabo bishobora gushyira Uvira mu mvururu, bikabangamira imbaraga z’amahoro zo mu karere ziyobowe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Qatar, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’abandi bafatanyabikorwa.
Corneille Nangaa atangaje ibi mu gihe igisirikare cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo (FARDC) giherutse kugaba igitero muri uyu mujyi kifashishije indege itagira abapilote kigahitana abaturage babasivili.






















