Friday . 17 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

AMAFOTO: Abanyeshuri 254 678 batangiye gukora ibizamini bisoza amashuri abanza

Monday 12 July 2021
    Yasomwe na

Mutungirehe Samuel

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Nyakanga 2021 hirya no hino mu gihugu abanyeshuri batangiye ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza bitegura kwinjira mu mashuri yisumbuye.

Ku rwego rw’igihugu umuhango watangirijwe mu karere ka Kamonyi ku Rwunge rw’Amashuri rwa Ruyenzi (GS Ruyenzi) ruherereye mu murenge wa Runda.

Minisitiri w’Uburezi wafunguye ibi bizamini yasabye abanyeshuri gukora nta gihunga bagatsinda neza; anabibukije gukomeza kwirinda Covid-19.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard ari kumwe n’Umuyobozi wa Karere ka Bugesera, Mutabazi Richard nawe
yatangije ku mugaragaro ibizamini bya Leta by’abana barangiza amashuri abanza.

Twagirayezu yasabye kandi abana kwirinda Korona virusi, kurinda bagenzi babo ndetse bakarinda abo babana mu rugo.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ikoranabuhanga n’ubumenyingiro Irere Claudette we yatangirije ibizamini ku Rwunge rw’Amashuri rwa Gatulika GS Remera Catholique ruherereye mu murenge wa Remera mu karere ka Gasabo ahakoreye abanyeshuri 372.

Irere yabifurije amahirwe masa ariko abasaba kutagira ubwoba kubera ko biteguye neza.

Muri rusange, abanyeshuri bagiye gukora ibizamini bya Leta mu gihugu cyose ni 254 678 mu mashuri abanza bikazasozwa ku wa Gatatu, 122 320 mu cyiciro rusange, 50 888 biga mu mashuri yisumbuye n’amashuri nderabarezi ndetse na 22 779 bo mu mashuri y’ubumenyingiro (TVET).

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru