Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Ikipe ya Mukura Victory Sports yakuyeho agahigo k’ikipe ya APR FC yari ifite, ko gukina imikino 50 idatsindwa, iyikubita igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 6 wa primus National league.
Ni umukino w’ikirarane wari wasubitswe ejo hashize tariki ya 31 Mutarama 2022 ku munota wa 45’ w’igice cya mbere, wabereye kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo bitewe n’imvura nyinshi yari yaguye.
Ku isaha ya saa 15h00’ kuri sitade ya Kigali, hongeye gukinwa iminota 45’ yari yasigaye y’igice cya Kabiri gusa umukino warangiye amakipe yombi ntayibashije kureba mu izamu ry’indi.
Byari intsinzi ku ikipe ya Mukura kuko mbere umukino wasubitswe yatsinze igitego ku munota wa 33’ w’umukino, gitsinzwe na Munyarugabo Moise.
Ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC yakoze ibishoboka byose aho abasore barimo Yves Mugunga bagiye babina uburyo bw’ibitego ariko umuzamu wa Mukura Vs witwa Sebwato ababera ibamba, birangira bidakunze kuko Mukura yaje yugarira cyane kugira ngo itinjizwa igitego. Byatumye APR FC ikomeza kujya ku gitutu birangira itabonye aya manota , iminota 90 yarangiye bongeraho 7’ umukino uba urangiye APR fC itakaje uyu mukino.
Ikipe ya Mukura victory sport yarangije umukino ifite abakinnyi 10 kubera ko Djibrine Akuki yabonye ikarita itukura nyuma y’ikosa yari amaze gukorera kuri Byiringiro Lague.
Ikipe ya APR FC yakomeje kuyobora urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona n’amanota 31 mu gihe hari izagaruka mu kibuka ku wa Gatanu ikina Rutsiro FC itozwa na Bisengimana Justin nawo ni umukino w’ikirarane.
Umutoza wa APR fC Adil Mohamed akomeje gushimirwa uburyo arangije umukino 50 adatsinzwe nubwo bitamuhiriye uyu munsi, ibintu bica amarenga ko ashobora kuzegukana iki gikombe cya 2021-2022.






















