Friday . 20 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more
  • 10 March » Ibiciro byazamutseho 9.2 muri Gashyantare – read more

Ababyeyi barasabwa kudahishira ihohoterwa kuko bigira ingaruka

Wednesday 20 November 2019
    Yasomwe na

Written by: Isimbi Marie Flora

Ihuriro ryateguwe na Actionaid ryahujije abafatanya bikorwa bakora mu bijyanye n’uburenganzira baturutse mu turere dutatu aritwo,Gisagara,Karongi na Musanze bahurize hamwe mu kurwanya ihohoterwa bakorera n’ubuvugizi kuba hohotewe.Bamwe mu bitabiriye iri huriro barasaba ababyeyi kwirinda guhishira ihohoterwa kuko bitera ingaruka kuwarikorewe.

Umuhire Judithe ni umwe mu bari bitabiriye iri huriro akaba avuga ko ari mu bahohotewe afite imyaka 16 yiga mu mwaka 5 w’amashuri yisumbuye .Akomeza agira ati"Nyuma yo gufatwa kungufu nahuye n’ibibazo bikomeye byo guhabwa akato mu muryango ,nshikiriza amashuri numva ntakinafite icyizere cy’ejo hazaza".Ariko ngo nyuma yo guhura nibyo bibazo yagannye umuryango witwa Humuriza Thamar Foundation uramuhumuriza ura namufasha nuwa muhohoteye arahanwa abasha kwiyakira asaba ababyeyi be imbabazi barazimuha yongera kubana neza nabo .kandi akaba asaba ababyeyi bafite imyumvire yo guhishira uwahohotewe ko bayireka ahubwo bakamutega amatwi ndetse bakanihutira gutangira amakuru ku gihe.

Mugiraneza Modeste ushinzwe kugenzura uko ihame ry’uburinganire ryubahirizwa yatangarije Mamaurwagasabo.rw ko ihohoterwa ryafashe intera ndende, bityo akaba asaba abagabo bashukisha abana bakiri bato imitungo yabo baba shora mu mi bonano mpuzabitsina ko babireka bagafata abana bose nkababo.Na none arasaba ababyeyi gutinyuka, umwana yahohoterwa bakabivuga bakihutira ku mujyana kwa mu ganga, uwahohotewe agahabwa imiti irinda indwara zandurira mu mi bonano mpuzabitsina n’imurinda gusama kandi akajyanwa no mubuyobozi bubegereye bataramukorera isuku kugirango ibimenyetso bidasibangana uwa muhohoteye abone uko akurikiranwa.Akomeza agira ati" Ababyeyi kandi bagomba kuganiriza abana babo bakamenya inshuti zabo n’ubuzima bwabo bwa buri munsi ".Avuga ko hari n’ingamba zo kumvisha ababyeyi ingaruka zo guhishira ihohoterwa ntibabikemurire mu muryango kandi bakumva ko uwo mwana wahohotewe ari uwabo.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru