Friday . 17 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more
  • 6 July » Spain na Portugal ziracakirana i Saa 21:00 mu mukino ukomeye uzakugena ikipe ikomeza muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi – read more
  • 6 July » Neymar yasezeye gukinira ikipe ya Brazil – read more

Abacuruzi muri Afurika bashyiriweho uburyo bwo kwishyurana badakoresheje amafaranga mpuzamahanga

Friday 14 January 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka n’abanyenganda bo ku mugabane w’Afurika bashyiriweho uburyo bw’ikoranabuhanga bwo kwishyurana hagati yabo batarinze kujya kuvunjisha amafaranga y’imbere mu bihugu byabo ngo bishyure mu mafaranga mpuzamahanga, cyane nk’amadolari, "Pan-African Payments and Settlement System - PAPSS".

Ni uburyo bwafunguriwe Accra muri Ghana ku wa Kane tariki ya 13 Mutarama 2022.

Hashize igihe ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Afurika, bigerageza uburyo bwo kwishyurana gutyo, "West African Monetary Zone (WAMZ) "West African Monetary Zone (WAMZ)" mu bihugu bitandatu, ari byo Gambia, Ghana, Guinea, Liberia, Nigeria na Sierra Leone. Iryo gerageza ryakozwe nka bumwe mu buryo bwo guteza imbere isoko rusange ryo ku mugabane w’Afurika AfCFTA, ryemerejwe mu Rwanda.

Ikiza cy’ubu buryo ni uko umucuruzi cyangwa abaranguzi baguze ibicuruzwa mu gihugu kitari icyabo ariko cyo ku mugabane w’Afurika, uguze ikintu azajya acyishyura mu mafaranga yo mu gihugu cye hanyuma uyakira nawe ayabone mu mafaranga yo my gihugu cye, hatajemo kuvunjisha, nkuko Prudence Sebahizi, Umujyanama Mukuru mu isoko rusange AfCFTA yabitangarije The New Times.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru