Sunday . 17 May 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 12 May » Rwanda: Hazatangwa ibikombe 2 muri Shampiyona – read more
  • 9 May » Rubavu: Itorero EAR ryateguye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 – read more
  • 27 April » Rubavu: Rubavu Music Awards and Talent Detection igiye kongera kuba bwa kabiri – read more
  • 27 April » RDC: Hashyizweho umutwe ushinzwe kurinda ibirombe – read more
  • 23 April » AFC/M23 na Kinshasa bemeranyije guhererekanya imfungwa zikanyuzwa muri Uganda – read more

Nyamasheke: umukobwa yabyaye habura gato ngo asabwe anakobwe.

Friday 30 May 2025
    Yasomwe na

Nyiranzarorimana Divine washyingiranwe na Niyinsenga Emmanuel byemewe n’amategeko yabyaye umwana habura umunsi umwe ngo asabwe anakobwe.

Ibi byabereye mu Kagari Burimba, ahazwi nk ku Mugera mu Murenge wa Shangi tariki ya 28 Gicurasi, ubwo Divine yafatwaga n’inda maze akajya kubyarira mu kigo nderabuzima cya Mugera gusa ntibyabujije ko imihango iba.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shangi, Jeanne Mukamusabyimana yemereye umunyamakuru wa Mama urwagasabo TV ko ibi byabaye kandi ko bitabujije imihango y’ubukwe gukomeza.

Yagize ati “ yashyingirangwe na Niyinsenga Emmanuel mu mategeko ariko bari barapanze ko kuri 29 Gicurasi bazasaba bakanakwa, umusore n’umukobwa bari babiziranyeho ariko icyabatunguye ni ukubyara. “

Akomeza agira ati“ Babiganiriyeho maze umuryango w’umuhungu bajya gusaba ariko Divine adahari."

Nyiranzarorimana Divine akaba yabyariye ku kigo nderabuzima cya Mugera gusa amakuru ubuyobozi bw’uyu murenge bufite yemeza ko ubukwe nabwo bukomeza mu urusengero rwa EAR Kigabiro.

Sitio Ndoli

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru