Bamwe mu batwara bisi mu mujyi wa Kigali, barasaba ko hari ibyanozwa mu buryo bushya bw’ingendo, inzira yabo bagenewe izwi nka Only Bus ikubahirizwa.
Ni nyuma yuko hakigaragara abagenzi n’ibindi binyabiziga bibera inzitizi abo mugice cyahariwe Bisi gusa, rimwe na rimwe bikaba byatera impanuka.
Nyuma y’igihe gito hatangijwe uburyo bwo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange, bamwe mu bagenzi banyuzwe nabyo. Bavuga ko ingendo mu buryo bwa rusange zabagoraga, rimwe na rimwe bagahitamo gutega moto.
Umwe mubaganiye na Mama Urwagasabo TV yagize ati”Wazaga nka saa mbiri za mugitondo bisi igahagaruka saa tanu. Ubwo gahunda zawe zose zikaba zipfuye ubwo, bitihise ugafata moto ikaguhenda ariko ukagerayo ugiye kare.
Yongeraho ko kuri ubu hagati y’iminota 10 na 15 bisi iba ihagurutse ititaye ku mubare wabayigezemo, ibyoroheje ingendo .”
Ku rundi ruhande ariko usanga hari ibyanozwa birimo kugenda mu muhanda neza kw’abanyamaguru n’abayobozi b’ibinyabiziga.
Ni imvugo bahurizaho n’ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali ndetse n’abashinzwe ikigo gifite inshingano zo gutwara abagenzi muri izi mpinduka cyitwa Effofleet.
Umuvugizi w’umujyi wa Kigali Aima Claudine Ntirenganya yagize ati”kuvugurura ubu buryo bushingiye ku kunoza ingendo ndetse no kubungabunga umutekano wo mu muhanda .Bisi izajya ihaguruka mu minota 10, hanyuma habeho kudatinda ku byapa ndetse hanahabwe uburenganzira bwo kugenda bisi mbere, ibi bikazatuma abagenzi bagererayo igihe. Kuburyo twumva bizacyemura ibibazo abagenzi bahuraga nabyo, ahubwo ngasaba abaturage kuyoboka ubu buryo.".
Rukera Aubin umuyobozi mukuru wa Ecofleet ahamya ko iyi gahunda izafasha cyane abanyeshuri,abakozi bazinduka ndetse n’ibindi byiciro bisanzwe byagorwaga n’ingendo.
Nubwo ngo hakozwe ubukangurambaga busaba abagenzi n’ibindi binyabiziga kubahiriza igice cyagenewe bisi gusa ,hari abatwara bisi binubira ko bidashyirwa mungiro bikaba byabateza ibyago mugihe haba hatabayeho gukomeza gushyirwamo imbaraga.
Umwe mubatwara abagenzi mu buryo bwa rusange yagize ati”Usanga abagenzi ,abamotari n’abatwara izindi modoka bagera mu murongo wacu bagaheramo, kuburyo bidutinza ,rimwe na rimwe tugahura n’impanuka.”
Umubare w’abagenzi 70 niwo wemewe gutwarwa nizi bisi ,ndetse igahagaruka mu minota 10 mugitondo na nimugoroba, hongewemo imodoka 300 ibigamije kunoza ingendo mu mujyi wa Kigali, hakaba hanateganywa kongeramo izikoresha amashanyarazi.

























