MUTUNGIREHE SAMUEL
Abanyarwanda bibumbiye mu Muryango w’Abafite ubumuga bw’ubugufi bukabije, RULP, baratangaza ko bagifite imbogamizi ikomereye ubuzima bwabo, yo kuba bagifatwa nk’abana bitewe n’ubumuga bw’ubugufi bafite, bigatuma muri sosiyete badahabwa amakuru ku buzima bw’imyororokere, ibintu byaviriyemo bamwe ingaruka zo guterwa inda bashutswe, abandi bagahohoterwa mu buryo butandukanye aho basabira zimwe muri izo serivisi nko kwa muganga.
Ibimo mpuzamahanga bigaragaza ko umuntu yitwa ko afite ubumuga bw’ubugufi bukabije iyo ari mukuru ari munsi ya sentimetero 148, batitaye ku gitsina cye, akagira kandi bindi bimenyetso bibiherekeza nk’ibice bimwe by’umubiri bigufi birimo intoki, amaguru n’ibindi bitewe n’igihimba bigaragaraho cyane.
Abaganga bavuga ariko ko ibyo bidakuraho ko umuntu ufite ubwo bumuga ari muzima nk’abandi, haba mu mutwe, mu buzima bw’imyororokere no mu kubyara nk’abandi, ingorane yahura nazo n’abandi bagore bajya bahura nazo mu gihe cyo kubyara.
Kuri uyu wa gatatu, tariki ya 9 Ukuboza 2020, mu biganiro byaguye ku buryo abagore n’abakobwa bafite ubumuga bw’ubugufi bukabije bagerwaho na serivisi z’ubuzima bw’imyororokere, byabereye i Kigali, bagaragaje ko usibye kuba hari abavuga ko bagize ihohoterwa kwa muganga bagiye kubyara, no mu miryango babamo bagifatwa nk’abana bigatuma rimwe na rimwe bigizwaho mu biganiro biganisha ku buzima bw’imyororokere, bafatwa nk’abadashobora kororoka, ko badakwiye kwirushya bashaka kubyara.
Mukampogazi Esther, akora mu muryango RULP, yavuze ko uko sosiyete ibafata ahanini ari byo bituma batabasha kugera byoroshye ku makuru y’ubuzima bw’imyororokere.
Ati “Sosiyete muri rusange izi yuko umuntu ufite ubumuga bw’ubugufi bukabije atabyara, iyo ari umukobwa ntajya mu mihango, nta nubwo yashaka umugabo bakumva ko rero nta n’impamvu yo gutuma wa muntu bamureka ngo nawe yumve ibyo biganiro by’ubuzima bw’imyororokere.
Ikindi ni uko muri sosiyete bashobora gutekereza ko umuntu ufite ubumuga bw’ubugufi bukabije ari nk’umwana, bitewe n’indeshyo ye, ko adashobora kubona ayo makuru cyane cyane nk’ibiganiro bica ku maradiyo cyangwa kuri za televiziyo, bimwe abana baba bataragea igihe cyo gukurikira kuko batarageza igihe cyo gusesengura.”
Mpogazi Esther ni uhagaze, uwicaye utanga ibitekerezo ni Ruremesha Orare, umukozi w’akarere ka Kayonza ushinzwe abafite ubumuga / Foto Samuel M
Mukampogazi akomeza atanga urugero, ati “Nk’iyo twateguye inama cyangwa amahugurwa ushobora gusanga nk’uuntu ufite imyaka 35 mu rugo batamurekura ngo aze wenyine, baramuherekeza, byerekana ko bakimufata nk’injiji cyangwa se umwana ngo babe bamurekura ngo agende wenyine abohotse.
Niba sosiyete yarangije kugufata nk’umwana kugira ngo uge kugera hahandi mu nteko z’abaturage, mu utugoroba twa’ababyeyi ntibazabigukundira kuko bamaze kugufata nk’umwana. Ibyo rero bituma bamwe muri bo batwara inda zitateguwe cyangwa se barware indwara zandurira mu mibonamo mpuzabitsina idakingiye.”
Mpogazi yakomeje avuga ko mu bindi abafite ubumuga bw’ubugufi bukabije by’umwihariko b’abakobwa bavuga bagihura nabyo muri sosiyete birimo icy’abababafata nk’abatera amahirwe iyo bakoranye nabo imibonanompuzabitsina, batera amahirwe mu bucuzi n’ibindi bituma bahezwa muri byinshi ahubwo n’ubegereye atagamije ubushuti bwo kuzabana ari intego yarangiwe n’abandi bababyobya.
Kamagaju Nadia, ni umubyeyi ufite ubumuga bw’ubugufi bukabije utuye mu karere ka Kayonza, avuga ko atazibagirwa ibyagiye bimubaho mu nshuro zose yagiye ajya kwa muganga kubyara aherekejwe n’umugabo we, bimwe byatumye abura umwana we amaze kuvuka ananiwe.
Kamagaju Nadia, ibumoso yavuze ko ibyamubayeho kwa muganga bifitanye isano n’imyumvire wasanga abaganga bamwe bafite ku bafite ubumuga b’ubugufi bukabije
Agira ati “Kwa muganga bagiye kunkorera serivisi yo kumpima ngiye kubyara, ariko nakozwe mu nda n’abaganga batanu ku kigo nderabuzima cya Nyamirama, ni bwo banyohereje ku bitari bya Rwinkwavu, maze kugera Rwinkwavu naho nahuye n’abandi baganga barindwi. Uwo ari we wese yarambwiraga ngo ninzane yumve [amusuzume], buri wese ni ko yagendaga ankora mu nda, kugeza ubwo nyababyeyi yageze aho iba amaraso ubwo uwo mwana bamunteruyemo ngo yananiwe, gusa yagezeho arapfa, simuzi numva bamuvuga.”
Abandi bagaragaje ko ibikorwaremero n’ibikoresho byo kwa muganga aho bivuriza n’aho ababyeyi babyarira bikiri imbogamizi, kuko byinshi byubatswe hatatekerejwe ku bari muri icyo kiciro uko bazabasha kuvugana n’utanga serivisi cyangwa nk’ibitanda byo kubyariraho bibaka bigora ufite ubwo bumuga kubigeraho, bigasaba kukuterura nk’umwana muto.
Manasse Nzanira, yungirije umuyobozi Mukuru w’Inama y’Ubuyobozi y’Umuryango w’Abafite ubumuga bw’ubugufi bukabije, avuga ko ku bw’ibyo basaba ko yaba inzego zose bireba kuganiriza abakobwa n’abagore ku makuru ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere.
Ati “Twasaba yaka inzego za Leta, yaba abajyanama b’ubuzima, imiryango turimo nyarwanda twaganiriza abakobwa n’abagore ku makuru ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere; kuko twabonye ko hari ingaruka bigira ku bakobwa ndetse no ku bagore bafite ubumuga bw’ubugufi bukabije bitewe n’uko badafiteho amakuru ahagije.”
Nzanira akomeza avuga ko byagaragaye ko mu gihe umukobwa cyangwa umugore adafite ayo makuru y’ubuzima bw’imyororokere bifite ingaruka nyinshi zirimo n’izabamaze gute rwa inda bashutswe.
Ati “Twabonye ko hari umukobwa washutswe n’umuhungu byashingiye ku makuru make yari afite, bityo byamugizeho ingaruka zo gutwika inda itateganyijwe.”
Ruremesha Orare, umukozi w’akarere ka Kayonza ushinzwe abafite ubumuga, yavuze ko muri rusange hamaze kuba impinduka muri sosiyete ku bantu bafite ubumuga.
Ati “Mbere mu by’’ukuri abantu bafite ubumuga, bitewe n’amateka, babafataga nkaho ari abantu batameze nk’abandi. Ndetse bagashaka gusanisha ubumuga bwabo n’izindi ngaruka zishobora kuba zarabayeho zijyanye n’amakosa cyangwa se ibyo bakoze. Ariko aho bigeze aha, bitewe n’ubukangurambaga tugenda dukora, mu by’ukuri abantu bafite ubumuga bamaze kugarurirwa uburenganzira bwabo.
Akomeza avuga ko muri ako karere abafite ubumuga bahari, bagera nko ku 100 ariko hakiri abababona ko ari bagufi bakaba babahohotera gusa imyumvire igenda izamuka, iba myiza kuri abo bantu.
Umukozi mu Nama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga, usinzwe itumanaho ridaheza, Sylvie Nyirabugenimana yavuze kimwe n’abandi banyarwanda bafite ubumuga bagiye bahura no guhezwa n’akato, bituma batabona amakuru ahagije ku buzima bw’imyororokere.
Ati “niba umubyeyi amubyaye, amushyira hariya nta mujyanye mu ishuri ngo nibura ariya makuru azayakure ku ishuri , hanyuma niba amufite mu muryango hari nubwo atekereza ko adashobora kuba yabyara, kuba yakororoka, kuba ibijyanye n’imyororokere bimureba kandi n’akato ahura nako mu muryango hirya no hino ntabe yayahabwa n’abaturanyi cyangwa abo mu muryango.
Hariho abakibatekereza nk’abana, bakavuga bati ni akana n’ubundi ntikazabyara, abazi ko akuze mu myaka bakavuga bati nta bushobozi umubiri we ufite bwo kuba yabyara; mbese ugasanga bahora bamupfobya bigatuma batamwemerera kubayabona amakuru nyayo.”
Nyirabugenimana avuga ko nk’inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga bafatanyije n’abafatanyabikorwa batandukanye bakora ku buzima, by’umwihariko ku buzima bw’imyororokere, icya mbere babanza gufatanya nabo mu kugaragariza umuryango nyarwanda ko umuntu ufite ubumuga bw’ubugufi bukabije ari umuntu nk’abandi, ashobora kororoka kandi afite uburenganzira bwo kugira amakuru yabyo.
Umuryango RULP uvuga ko hatarakorwa imibare nyayo ngo hamenyekane umubare w’abafite ubumuga bw’ubugufi bukabije bityo byorohe no kubakorera ubuvugizi ku bintu bitandukanye




















